Amahanga Yatangiye Gufatira Ibihano Abahiritse Ubutegetsi muri Nijeri

Jeneraliu Abdourahamane Tchiani wahiritse ubutegetsi muri Nijeri

Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi wahagatitse imfashanyo wahaga Nijeri. Leta zunze ubumwe z’Amerika nayo ivuga ko ishobora kubikora, abasirikare nibaramuka badashubije ubutegetsi perezida witorewe n’abaturage Mohamed Bazoum.

Nijeri ni kimwe mu bihugu bikennye cyane kw’isi kandi ari icya karindwi mu bukungu bwa “uranium”. Banki y’isi yose ivuga ko Nijeri ibona imfashanyo z’amahanga zigera ku madolari miliyari ebyiri, arimo arenga miliyoni 550 y’Ubulayi.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, umuyobozi w’urwego rw’ububanyi n’amahanga bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Ubulayi, Josep Borrell, avuga ko imfashanyo z’amafaranga n’iz’umutekano “zihagaze mu gihe kitagenwe kandi guhera aka kanya.”

Nijeri ikorana n’ibihugu bitandukanye mu by’umutekano. Urugero: Ubufaransa buhafite abasirikare 1,500. Naho Leta zunze ubumwe z’Amerika ifiteyo abasirikare 1,100.

Amahanga yanze kwemera ubutegetsi bwa gisirikare n’umuyobozi wabwo, General Abdourahamane Tchiani. Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika wategetse General Tchiani n’abasirikare be gusubizaho ubutegetsi bwa Perezida Bazoum bitarenze iminsi 15. (Reuters)