Mu Mwaka Umwe 4600 Baguye mu Bitero by'Iterabwoba mu Bihugu Bigize CEDEAO

Umwe mu barwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa Boko Haram

Muri mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, Afrika y’Uburengerazuba igize umuryango w’ubukungu CEDEAO yabayemo ibitero by’iterabwoba birenga 1,800.

Perezida w’inama nshingwabikorwa ya CEDEAO, Omar Touray, ubwo yari imbere y’inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano kw’isi, yatangaje ko ibi bitero byahitanye abantu byibura 4,600. Abandi hafi miliyoni zirindwi bavuye mu byabo. Barimo 500,000 bambutse imipaka, bahungira mu bihugu baturanye.

Usibye iterabwoba, Touray asobanura ko umutekano muke mu bihugu 15 bya CEDEAO uturuka no ku mitwe y’inyeshyamba, imitwe y’amabandi, kudeta, ba rushimusi bo mu nyanja, imihandagurikire y’ibihe, n’amakuru y’ibihuha.

Ibihugu bya CEDEAO bigerageza kurwanya ibi byose bitera umutekano muke, ariko birabura ubuhuzabikorwa bwatuma urugamba rwabo rutanga umusaruro ukwiye. Kugirango bigerweho, abakuru b’ingabo zabyo basanga bikwiye gushyiraho umutwe umwe ugera kuri “brigade” y’abasirikare 5,000.

CEDEAO isaba ONU kuyitera inkunga no kureba neza ingaruka zo gukura ingabo zayo muri Mali. Umuryango w’Abibumbye wari ufite umutwe w’abasirikare barenga 15,000 muri Mali. Mali yasabye ko bayivira ku butaka. Kw’itariki ya 30 y’ukwa gatandatu gushize, inteko ya ONU ishinzwe umutekano kw’isi yabihaye umugisha, ivuga ko icyemezo cyayo gihita gitangira gushyirwa mu bikorwa ako kanya. Mali yabashimbuje abacanshuro b’umutwe Wagner wo mu Burusiya. (AP)