RDC: Abaturage Bigaragambije Bamagana Izamuka ry'Agaciro k'Idorari ry'Amerika

Batelemeli liboso lya bayi pulusu na milulu mya kobengana Mons=uco, na Goma, Nord-Kivu, 27 juillet 2022.

Mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Kongo kuri uyu wa mbere abaturage n’amashyirahamwe ategamiye kuri leta bazindukiye mu myigaragambyo yamagana izamuka ry’agaciro k’i dorari mu gihugu hose.

Iyo myigaragambyo yatangiye ahagana saa kumi n’ebyiri za mu gitondo mu bice bitandukanye bigize uyu mujyi.

Abigaragambya bateraga amabuye mihanda banga ko hagira imodoka cyangwa ikindi kinyabiziga cyose kinyura mu muhanda munini uva Goma ujya Sake mu teritware ya Masisi.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Jimmy Shukrani Bakomera yakurikiye uko iyo myigaragambyo yagenze ategura inkuru imushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo.

Your browser doesn’t support HTML5

Muri Kongo Abaturage Baramagana Izamuka ry'Agaciro k'Idorari ry'Amerika