Ostraliya na Nouvelle Zeland Zitangiye Mundiali y'Abagore Zitsinda

Imikino y'igikombe cy'Isi cy'Abagore yatangiye muri Ostraliya na Nouvelle Zelande

Umukino ufungura irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’abagore warangiye Nouvelle-Zelande yanditse amateka itsinda Norvege igitego 1-0.

Iri rushanwa ryatangiye kuri uyu wa Kane rirabera mu bihugu bibiri Ostrariya na Nouvelle-Zeland.

Umukino wa mbere wahuje Nouvelle Zeland yakiriye imwe muri iyi mikino na Norvege.

Umukino warangiye Nouvelle Zeland yari mu rugo yitwaye neza itsinda igitego kimwe rukumbi cyabonetse ku munota wa 48 w’umukino gitsinzwe na Hannah Wilkinson, usanzwe kinira ikipe ya Melbourne City yo mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Ostraliya.

Hannah w’imyaka 31, abaye umukinnyi wa mbere ushoboye gutsindira igihugu cye igitego muri mundiale eshatu zikurikiranya iyo mu 2011, 2015 na 2023. Nta mukinnyi wundi muri icyo gihugu uresa uwo muhigo.

Iyi kipe yongeye kubona andi mahirwe yo kuba yatsinda ikindi gitego mu buryo bwa penalti ku munota wa 90 maze ku bw’amahirwe make umukinyi Ria Percival arayihushya.

Norvege yaherukaga gutsindirwa ku mukino wa mbere w’igikombe cy’isi mu w’1991. Icyo gihe yatsinzwe n’Ubushinwa ibitego 4-0.

Uyu mukino wo mu itsinda rya mbere wahuje ayo makipe yombi wabereye kuri sitade ya Eden Park, ukaba warebwe n’abantu 42,137.

Mbere y’uyu mukino umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira ku Isi FIFA, Gianni Infantino yahuye na ministiri wa siporo wa Nouvelle Zeland Grant Robertson, bagirana ibiganiro ku gitero cyagabwe mu nzu y’uburiro mu mujyi wa Auckland amasaha make mbere yuko uyu mukino uba. Icyo gitero cyahitanye abantu babiri.

Gianni Infantino yihanganishije ababuze ababo, ndetse aboneraho no gutangaza ko bazakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umutekano unozwe, bafatanije n’Igihugu cya Nouvelle Zelande..

Uyu mukino wakurikiwe n’undi wahuje Ostraliya na Repubulika ya Irelande. Ostraliya imaze kubaka izina mu mupira w’amaguru w’abagore yongeye kwerekana ko ari ikipe izi icyo ashaka itsinda Irelande igitego 1-0.

Ni igitego cyatsinzwe n’umukinyi Steph Catley, ku munota wa 52 w’umukino nyuma y’uko iminota 45 ya mbere yarangiye ari ubusa ku busa.

Steph Catley ubusanzwe ukinira ikipe y’Arsenal y’Abagore mu gihugu cy’Ubwongereza ni we ntwari y’umukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda rya Kabiri dore ko Ostraliya yashakaga itsinzi ya 9 mu mukino 10 iheruka y’Igikombe cy’Isi.

Uyu mukino wabereye kuri kibuga Stadium Australia giherereye mu mujyi wa Sydney. Ni umukino warebwe n’abantu 75,785, kugeza ubu ukaba wanditse amateka kuko ari wo mukino wa Mundial y’abagore umaze kurebwa n’abantu benshi, nyuma y’uwabaye mu w’1999. Uwo warebwe n’abantu 90,000, igihe Leta z’unze bumwe z’Amerika yegukana igikombe cy’Isi itsinze Ubushinwa.

Imikino y’umunsi wa Kabiri muri iri tsinda rya mbere ikazakinwa taliki ya 25, ubwo Nouvelle Zeland izaba ikina na Repubulika ya Ireland, Ostraliya iri iwabo yo izaba yisobanura na Norvege.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, Nijeriya irahura na Canada.