Mu Rwanda Abana 10 Barohamye muri Nyabarongo

Uruzi rwa Nyabarongo mu karere ka Muhanga mu Rwanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, mu majyepfo y’u Rwanda, bufatanyije n’inzego z’umutekano buratangaza ko bwatangiye gushakisha imirambo y’abantu bagera ku 10 barohamye mu mugezi wa Nyabarongo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere.

Ukigera ku misozi yegereye umugezi wa Nyabarongo hubatse urugomero rw’amashanyarazi uhita ubona hakuno ku ruhande rw’akarere ka Muhanga abaturage benshi bari ku nkengero z’uwo mugezi. No hakurya ku ruhande rwa Ngororero ni uko byifashe. Bose barindiriye kubona ko abashinzwe gushakisha imirambo y’abantu babo barohamye muri ayo mazi bagira icyo babatangariza.

Your browser doesn’t support HTML5

Rwandan 10 Drowned.mp3

Bwana Jean Bosco Twizeyimana ari mu bari gusimburana kuri uyu mugezi ategereje ko umwana we w’imyaka 11 Niyonsenga Mucyo Serge yaboneka mu barohamye.

Ijwi ry’Amerika rigera ku rugomero rwa Nyabarongo ryahasanze imodoka nyinshi z’abategetsi batandukanye ziganjemo iz’abashinzwe umutekano, polisi n’igisirikare. Twiboneye abasirikare bashinzwe umutekano wo mu mazi bari gushakisha iyo mirambo.

Ubwo twari aho, twabonye imirambo ibiri barohoye. Ariko byari kirazira gufata amafoto agaragaza icyo gikorwa. Mayor w’akarere ka Muhanga, Madamu Jacqueline Kayitare, yatubwiye ko bari gushakisha abagera ku 10 kandi ko bamaze kubona imirambo itatu. Madamu Kayitare avuga ko bazakomeza gushakisha kugeza n’aho bazabonera abandi.

Kuri Mayor wa Muhanga, abaturage bakwiye kugendera kure uyu mugezi, mu rwego rwo kwirinda ko wakomeza kubahekura. Naho Madamu Marie Joselyne Twizerimana, Umucungamutungo ku rwunge rw’amashuli rwa Matyazo, avuga ko batakaje abajyambere bari bitezweho guteza imbere urwababyaye.

Ubuyobozi bwa Muhanga ntibusobanura imvano y’iyi mpanuka. Buvuga ko bukibikoraho iperereza. Gusa amakuru Ijwi ry’Amerika ikura mu baturage yemeza ko yakomotse ku bwato buto bw’igiti bwari butwaye abantu bagera kuri 14. Abaturage basanze birenze ubushobozi bwabwo.

Abaturage n’abayobozi bahuriza ko ku ikubitiro uwari utwaye ubwato yabashije kurohora batatu gusa. Amakuru akavuga ko abaguye mu mazi bose bigaga ku kigo kimwe kandi bakomoka mu kagari kamwe ka Matyazo. Bari batwaje amategura uwitwa Jean Pierre Ndababonye ayajyanye mu karere ka Ngororero. Mu matamatama ariko abaturage bavuga ko atari ubwa mbere abantu baguye muri aya mazi. Gusa ikigaragarira amaso ni uko nyuma yo kubakaho urugomero rw’amashanyarazi rutanga MW28, ubutegetsi bwimuye abari batuye muri izo nkengero.