Muri Mexique Umunyamakuru Nelso Matus Yishwe n'Abataramenyekana

Aha ni ho umunyamnakuru Nelso Matus wa Lo Real de Guerrero yiciwe arimo kwinjira mu modoka ye

Abantu bataramenyekana bishe barashe umunyamakuru wo muri Mexique mu mujyi wa Acapulco uri mu majyepfo y’igihugu. Baraye bamurasiye muri parikingi mu gihe yarimo yinjira mu modoka.

Abashinjacyaha batangaje ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu Nelso Matus wayoboraga ikinyamakuru Lo Real de Guerrero. Mexique ni kimwe mu bihugu bitoroheye ubwisanzure bw’abanyamakuru.

Matus yari amaze imyaka 15 akora umwuga w’itangazamakuru ahanini yibanda ku nkuru zigaragara urugomo n’ibibazo by’umutekano muke birangwa muri Mexique. Ibyo biremezwa n’umuryango Reporters Without Borders uharanira ubwisanzure bw’itangazamakuru

Kuva mu mwaka wa 2000 abanyamakuru barenga 150 bamaze kwicwa n’abakekwa kuba bakorera imitwe y’abacuruza ibiyobyabwenge

Reporters Without Borders ivuga ko leta ya Guerrero yibasiwe n’urugomo rwo ku rwego rwo hejuru rutuma abanyamakuru bahakorera na bo bibasirwa n’abakorera iyo mitwe. (AFP)