Lionel Messi Yakiriwe nk'Umwami Mu Mujyi wa Miami

Abafana ba Lionel Messi mu mujyi wa Miami muri Leta ya Florida

N’ubwo ikipe ya Inter Miami yagize umusaruro utari mwiza mu marushanwa aheruka, ibyo nta wukibitekereza, ahubwo iri mu makipe afitiwe amatsiko cyane, ndetse abafana b’umupira w’amaguru barimo kugura amatike bayacuranwa ngo bazarebe imikino yayo mu minsi iri imbere.

Impamvu yo gutanguranwa amatike nta yindi ni Lionel Messi wamaze kuhashinga ibirindiro.

Nyuma yo gusinyira iyi kipe yo mu kiciro cya mbere k’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Major League Soccer, Messi yagaruye ububyutse mu bakunzi ba ruhago bo muri iki gihugu, bagira ikizere ko azabafasha kuzamura urwego rwa shampiyona, ariko by’umwihariko uyu mukinnyi w’ikirangirire ukomoka muri Argentine yongeye guhembera ikibatsi cy’umuriro w’urukundo mu bafana b’ikipe ya Inter Miami, barimo n’abakomoka mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo.

Your browser doesn’t support HTML5

Messi Muri Amerika.MP3

Kuwa kabiri w’iki cyumweru ubwo Messi yasesekaraga ku kibuga k’indege cya Fort Lauderdale mu bilometero 50 werekeza mu majyaruguru ya Miami ari na ho hubatse sitade y’ikipe ya Inter Miami, yahasanze abafana bagera kuri 20 bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati “Messi, ni wowe twari dutegereje!”

Mu byishimo byinshi abo bafana bakomezaga kuririmba basubiramo izina rya Messi na mbere y’uko asohoka mu ndege. Umwe muri bo Ariel Gonzalez w’imyaka 56 yaravuze ati “Ndumva mfite umunezero udasanzwe. N’ubwo tutaramubona amaso ku maso, twizeye ko mu isaha imwe tuba tumubonye. Ariko kandi n’iyo twamubona nyuma y’icyumweru cyangwa mu minsi 10, ibyo nta cyo bimbwiye. Ik’ingenzi ni uko Lionel Messi ari umukinnyi wacu kandi tukaba tumuri inyuma.”

Gutandukana kwa Lionel Messi n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa agasinyira Inter Miami byatunguye benshi; gusa ku ruhande rw’iyi kipe ye nshya bavuga ko gahunda yo kumurambagiza bari barayitangiye kera n’ubwo ikizere cyo kumwegukana cyari igicagate kuko hari andi makipe yamugeraga amajanja arimo Al Hilal yo muri Arabiya Sawudite na FC Barcelone yo muri Espanye yigeze gukinira akanayandikamo amateka adasibangana.

Abakunzi b’ikipe ya Inter Miami bategereje itangira ry’amarushanwa mu gishyika kinshi. Ku ikubitiro, barifuza kubona Messi wabo agarika amakipe mu irushanwa rya Leagues Cup rihuza amakipe yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ayo muri Mexique.

Raoul Patino umugabo w’Umunyargentine w’imyaka 44 aragira ati “Messi ni umukinnyi ukaze! Nta ho atandukaniye na Pele na Maradona. Ndababwiza ukuri mu myaka 10 iri imbere abana benshi bazaba bifuza gukina umupira w’amaguru kuko Messi azaba yarababereye ikitegererezo.”

Abafana ba Inter Miami

Inter Miami yizeye ko kugura Lionel Messi bizatuma umutungo wayo urushaho kwiyongera. Urugero, mu mukino ugomba kuyihuza na Cruz Azul yo muri Mexique, itike yo kwinjira muri sitade yaguraga make yari iri ku madolari 29 ariko yahise itumbagira igera ku madolari 329, ni ukuvuga ko yikubye inshuro zirenga igihumbi ku ijana.

Messi ntabwo ari we mukinnyi wenyine mushya Inter Miami yasinyishije kuko yanaguze Sergio Busquet, Umunyaespanye bakinanye muri FC Barcelone. Iyi kipe kandi yazanye umutoza mushya Gerardo Tata Martino wigeze gutoza ikipe y’igihugu y’Argentine.

Inter Miami ifite gahunda yo kuvugurura sitade yayo mu gihe cya vuba kugira ngo igire ubushobozi bwo kwakira abafana benshi kurushaho.

Amashusho y'umunyabugeni Maximiliano Bagnasco

Mu gace kitwa Wynwood kazwi nk’igicumbi cy’ubugeni mu mugi wa Miami ibintu byatangiye guhindura isura. Umuhanga mu by’ubugeni Maximiliano Bagnasco yatangiye gushushanya Lionel Miessi ku rukuta rw’inzu.

Uyu mugabo na we ukomoka muri Argentine yahereye ku mutwe wa Messi amugaragaza arimo kumwenyura. Bagnasco aragira ati “Si ubwa mbere mushushanya. Naramushushanyije muri Albaniya, nta cyambuza no kumushushanya hano i Miami cyane cyane ko nabisabwe n’abantu b’inshuti zanjye.”

Muri iyi minsi, aho ugeze hose muri Miami urasanga bavuga Lionel Messi. Mu maduka no mu masoko baracuruza udupira twanditseho Messi, ahantu henshi hahurira abantu nta yindi ntero, ni Messi, mbese muri make Messi akomeje kuba Messi.