Rwanda: Muri Rubavu Polisi Yishe Irashe Umuturage Wakekwagaho Ubujura

Abapolisi b'u Rwanda

Mu Rwanda kuri uyu wa Mbere Polisi yishe irashe umuturage wakekwagaho ubujura mu karere ka Rubavu.

Ibi byabaye ahagana saa munani z’ijoro ubwo umuturage bikekwa ko ari umujura yarashwe amasasu abiri n’inzego za polisi zarindaga umutekano mu kagari ka Gikombe mu mudugudu wa Gafuku mu murenge wa Rubavu mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Impamvu yatanzwe n’ubuyobozi ivuga ko uyu muturage yarashwe kuko we n’insoresore bari kumwe bagerageje kwambura abaturage bimwe mu bikoresho nka telefoni zigendanwa, ndetse ko bari bitwaje imipanga hanyuma bakabwirwa gushyira ibyo bari bafite hasi bakabyanga. Polisi yahise ibarasaho umwe muri bo arapfa

Ibi byemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu Harerimana Blaise.

Kuri uyu wa mbere mu masaha ya mu gitondo, abaturage benshi basohokaga mu nzu zabo baza kureba ibyabaye kuko batashoboraga gusohoka muri ayo masaha ya nijoro.

Bamwe mu baturage bashimye ibyo polisi yakoze bavuga ko umutekano wabo ari hafi ya ntawo bitewe n’uko ntwe uhanyura mu masaha ya nimugoroba.

Gusa ku rundi ruhande bamwe mu baturage basabaga ko iki kibazo kimaze kuba akarande muri aka karere ubuyobozi bwagihera mu mizi.

Icyakora zimwe mu mpirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zisaba ko aho kurasa abaketsweho ibyaha hajya habanza gukorwa iperereza uhamwa n’icyaha agahanwa n’amategeko.

Zihabamwe Noel ni umwe mu bashinze akanayobora umuryango Rwanda Initiative Accountability. Yagize ati: “Aho gukoresha imbaraga z’umurengera hakwiye kubaho itohoza rimbitse, kuko kugeza uyu munsi polisi ikomeje kwica abantu, ibitangira ikihe gisubizo?”

Yakomeje agira ati: “Kuva mu gihe Covid 19 yadukaga na mbere yaho, polisi yakomeje kurasa abantu mu buryo nk’ubwo kandi bakaraswa mu cyico, n’ubu birakomeje. Niba abantu bakekwaho ibyaha nibafatwe bashyikirizwe inzego zibishinzwe aho kwamburwa ubuzima”

Ubwo aherutse gushura akarere ka Rubavu, Ministiri Gasana Fred ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu yatangaje ko mu gukaza umutekano muri aka karere ka Rubavu abawushinzwe n’abaturage bagomba kunganirana.

Uyu muyobozi yongereyeho ko uwari wese washaka guhungabanya umutekano w’igihugu atazahirwa.

Icyakora n’ubwo bimeze gutya, aka karere by’umwihariko uyu murenge wa Rubavu aho ubu bugizi bwa nabi bukunze kubera, ni wo uheruka guhiga indi mirenge ku kugira mutekano usesuye w’abaturage.

Nta mibare nyayo y’abaturage barashwe n’inzego za polisi y’u Rwanda Ijwi ry’Amerika yabashije kubona

Icyegeranyo cy’umuryango wita ku burenganzira bwa Muntu wo muri Amerika, Human Rights Watch, cyakozwe mu 2017 cyagaragaje ko mu turere tw’Uburengerazuba turimo n’aka Rubavu harashwe abantu 37 bazira ibyaha n’ibirimo ibito bito nko kwiba intoki, ibigori kwambutsa magendu n’ibindi.