Ibitero By'Uburusiya Byahitanye Batandatu Muri Ukraine

Ibitero by’Uburusiya byahitanye abasivili batandatu abandi batanu barakomereka mu mujyi wa Lyman uri mu ntara ya Donetsk, mu burasirazuba bwa Ukraine.

Ibi byemejwe na guverineri w’iyo ntara Paylo Kyrylenko. Avuga ko ibyo bitero byabaye mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Ku rubuga rwa Telegram, uyu muyobozi yavuze ko amazu n’amaduka menshi byasenywe n’ibisasu byarashwe na za bulende z’Uburusiya.

Polisi muri ako gace ikomeje kugenzura ibindi byangijwe.