Muri Kenya Abaturage Bigaragambije Kubera Imisoro Yatangajwe na Leta

Abatavuga rumwe na leta mu myigaragambyo yo kuranya imisoro yatangajwe na Leta

Umutekano wari wakajijwe kuri uyu wa gatanu ubwo habaga imyigaragamyo yahamagajwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu rwego rwo kwamagana imisoro yatangajwe na leta nshya.

Mu mijyi nka Mombasa, igipolisi cyakoresheje ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abigaragambya, nk’uko byagaragaye ku mashusho yatangajwe na televiziyo. Ni mu gihe abigaragambya basakuzaga ngo “urugamba ntirurangiye.”

Mu murwa mukuru Nairobi, umutekano wari wakajijwe, abapolisi bacunga umutekano haba ku maguru, ku mafarashi cyangwa mu modoka. Ni mu gihe imihanda myinshi yari yafunzwe.

Ihuriro Azimio ry’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi rya Raila Odinga ryahamagaje iyo myigaragamyo hagamijwe kwamagana ingaruka iyi misoro mishya ifite ku banyakenya, basanzwe barazahajwe n’ikiguzi cy’imibereho gihenze cyane.

Mu itangazo ihuriro Azimio ryasohoye muri iki cyumweru, ryavuze ko “Perezida William Ruto arimo gutura imisoro ku baturage batabanje kubigishwaho inama no gushyiraho amategeko atuma ubuzima burushaho kugorana.”

Mu cyumweru gishize, perezida wa Kenya yashyize umukono ku itegeko rijyanye n’imari rishyiraho imisoro myinshi mishya, nubwo ryari ryanenzwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’abaturage b’iki gihugu cyazahajwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro.

Iryo tegeko riteganya kuzamura umusoro nyongeragaciro w’ibikomoka kuri peteroli kuva ku bice 8 ku ijana kugera kuri 16 ku ijana. Rishyiraho kandi umusanzu ukatwa ku mishahara utarishimiwe n’abaturage, bivugwa ko ugamijwe gutera inkunga gahunda y’amacumbi aciriritse. Ku ikubitiro uwo wari 3 ku ijana uza kumanurwa ushyirwa kuri 1.5 ku ijana.

Mu gihe ibiciro bikomeza kuzamuka, aho mu kwa Gatanu byagaragaye ko byazamutse ku kigero kiri hejuru y’8 ku ijana ugereranyije n’umwaka ushize, Perezida William Ruto arashaka kwinjiza miliyari zirenga 2,1 z’amadolari mu isanduku ya leta.

Ni muri gahunda yo kugoboka isanduku ya leta, iremerewe n’amadeni cyane cyane ay’imishinga minini y’ibikorwa-remezo yasizwe n’uwamubanjirije Uhuru Kenyatta.

Icyakora kuwa Gatanu ushize, urukiko rw’i Nairobi rwahagaritse iyubahirizwa ry’iri tegeko nyuma y’aho umusenateri atanze ikirego avuga ko rinyuranyije n’itegeko nshinga.

Nubwo iki cyemezo cyari cyafashwe, urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura ibijyanye n’ingufu, uwo munsi rwatangaje izamurwa ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, hagamijwe kugihuza n’umusoro ku nyongeragaciro wikubye kabiri, nk’uko bikubiye mu iri tegeko.