Walt Nauta Ureganwa na Trump Guhisha Amabanga y’Igihugu Yahakanye Ibyaha

Walt Nauta, umwe mu bakozi ba hafi cyane ba Donald Trump

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Walt Nauta, umwe mu bakozi ba hafi cyane ba Donald Trump bareganwa mu rubanza rumwe ku mabanga y’igihugu, yabwiye umucamanza kuri uyu wa kane ko azaburana ahakana ibyaha.

Nauta akurikiranyweho ubufatanyacyaha. Umushinjacyaha yemeza ko yafashije shebuja guhisha amabanga y’igihugu atari yemerewe gutunga iwe mu rugo.

Bombi bitabye umucamanza bwa mbere ku itariki ya 13 y’ukwezi gushize. Trump yavuze ko ahakana ibya. Naho Nauta, nta avoka yari afite. Byatumye umucamanza asubika kumwumva.

Kuri uyu wa kane, noneho yari amufite. Umucamanza yamubajije niba yarasomye ikirego nk’uko umushinjacyaha yacyanditse. Yashubije ngo “Yego Nyakubahwa.” Ntiyatinze mu rukiko. Yirinze kugira icyo atangariza abanyamakuru.

Umucamanza yari yagennye ko urubanda rwa Trump na Nauta ruzatangira ku itariki ya 14 y’ukwezi gutaha kwa munani. Nyuma, umushinjacyaha mukuru muri uru rubanza yasabye ko itariki yimurirwa kuri 11 y’ukwa 12 muri uyu mwaka. (AP, Reuters)