Amerika Irasaba Abaturage Bayo Kwitondera Kujya mu Bushinwa

Minisitiri w'Imali w'Amerika, Janet Yellen, azasura Ubushinwa ku wa Kane w'iki cyumweru

Leta zunze ubumwe z'Amerika irasaba abaturage bayo kwitondera kujya mu Bushinwa. Ivuga ko bashobora gufungirwa amaherere. Ariko minisitiri w'imali w'Amerika, Janet Yellen, azasura Ubushinwa ku wa Kane w'iki cyumweru.

Nta rugero rw’Umunyamerika waba ufingiye mu Bushinwa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika itanga. Gusa itangazo ryayo risohotse nyuma y’ifungwa ry’Umunyamerika w’imyaka 78 y’amavuko witwa John Shing-Wan. Yakatiwe gufungwa burundu mu Bushinwa mu kwezi kwa Gatanu gushize.

Inkiko zamuhamije ibyaha by’ubutasi.

Uretse ibyo, mu cyumweru gishize, leta y’Ubushinwa yashyizeho itegeko rigena ibihano bikaze ku banyamahanga ishobora gukekaho kubangamira inyungu zayo.

Itangazo rivuga ko Abanyamerika bajya cyangwa bari mu Bushinwa bashobora gufungwa mu buryo budasobanutse, nta makuru ku byaha bashinjwa, kandi badashobora gusurwa n’abadipolomate b’Abanyamerika.

Muri iki gihe, Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubushinwa bafite amakimbirane mu by’ubucuruzi, ikoranabuhanga, uburenganzira bwa muntu, na Taiwani. Ariko barimo baragerageza gutsura umubano.

Muri urwo rwego, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika, Antony Blinken, yari mu Bushinwa mu cyumweru gishize. Naho minisitiri w’imali w’Amerika, Janet Yellen, azajyayo ejobundi ku wa Kane mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Mu byo azaganira n’abayobozi b’Ubushinwa harimo ikibazo cy’amategeko y’Ubushinwa ahana abakekwaho ubutasi. Amerika isanga abangamiye abashoramali b’abanyamahanga.