Rwanda: Habonetse Ikimenyetso Gishya mu Rwubanza rwa Ishimwe Dieudonne

Prince Kid

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yatangaje ko habonetse ikimenyetso gishya cy’ubushinjacyaha mu rubanza buregamo bwana Dieudonne Ishimwe ibyaha byo guhohotera abakobwa bitabiraga amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda. Byatumye adatangaza icyemezo cya Nyuma kuri uru rubanza.

Nyuma y’amasaha arenga abiri abantu bategereje isomwa ku cyemezo cy’urubanza ubushinjacyaha buburanamo na Bwana Ishimwe Dieudonne uzwi cyane nka, Prince Kid, ibyaha byo gusaba cyangwa gukoresha undi ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, inteko iburanisha yinjiye itangaza ko itagisomye icyo cyemezo.

Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yatangaje ko hagomba kuba icyo yise ‘urubanza rutegura urundi’. Yabwiye abari mu cyumba cy’urukiko ko urubanza yagombaga gufataho icyemzeo havutsemo ibindi bigomba kubanza gukorwaho akazabona gusoma icyemezo.

Yibukije ko ari urubanza yari yarapfundikiye mu mpera z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka. Yavuze ko habura umunsi umwe ngo asome icyemezo, ubushinjacyaha bwashyikirije urukiko ikiganiro cy’amajwi yo kuri telefone kigomba gufatwa nk’ikimenyetso gishya mu rubanza rwa Dieudonne Ishimwe.

Umucamanza ukuriye inteko iburanisha avuga ko ayo majwi impande zombi ziburana zitayagiyeho impaka ngo hamenyekane aho buri ruhande ruhagaze. Ashingiye ku biteganywa n’ingingo z’amategeko ku manza z’inshinjabyaha, umucamanza mu rukiko rukuru rufite icyicaro i Kigali mu Rwanda yanzuye ko ari ngombwa gusubika isomwa ry’urubanza hakazabaho kurupfundura mu mugambi wo kugira ngo impande zombi zijye impaka kuri icyo kimenyetso.

Yavuze ko ari ngombwa ko ukuri kujya ahagaragara ku kiburanwa. Ishimwe Dieudonne ntiyari mu cyumba cy’urukiko. Hagaragaraga uruhande rw’ubushinjacyaha bahanganye muri uru rubanza.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022 ni bwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwatesheje agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha rugira umwere Ishimwe Dieudonne. Ni nyuma y’aho ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 16 muri gereza no gutanga ihazabu ingana na miliyoni ebyiri z’amafaranga.

Ubushinjacyaha burarega Ishimwe ibyaha byo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina ndetse no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ni ibyaha ubushinjacyaha buvuga ko yakoze mu bihe bitandukanye igihe yari ashinzwe gutegura amarushanwa ya Nyampinga w’u Rwanda azwi nka “Miss Rwanda”.

Abavugwa muri uru rubanza ni abakobwa batandukanye bagiye bitabirira iri rushanwa mu myaka itandukanye.

Uregwa ahakana ibyaha akavuga ko ari ibiremekanyo. Iri rushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda ryari ngarukamwaka. Riri mu marushanwa yakurikirwaga n’abatari bake mu rwego rw’imyidagaduro yo mu Rwanda.

Kuva Ishimwe yatangira gukurikiranwa mu kwezi kwa Gatanu k’umwaka ushize wa 2022, ubutegetsi bwabaye buhagaritse iri rushanwa rya nyampinga w’u Rwanda mu buryo bwise ubw’agateganyo.

Urukiko rukuru rwatangaje ko ruzapfundura uru rubanza ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka.