Umunyarwanda Filipo Hategekimana Yahamwe n’Ibyaha bya Jenoside

Filipo Hategekimana

Umunyarwanda Filipo Hategekimana wahoze ari umujandarume mu Rwanda, akaba yari yarafashe izina rya Philippe Manier amaze kubona ubwenegihugu bw’Ubufaransa, yahamwe n’ibyaha bya jenoside n’ibyibasira inyokomuntu, akatirwa gufungwa burundu.

Nyuma y’urubanza rwamaze ibyumweru birindwi, urukiko rwa rubanda rwateraniye i Paris, rwemeje ko Philippe Manier yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye ku misozi ya Nyabubare, Nyamure no mu kigo cy’ubushakashatsi ku buhinzi cya ISAR Songa.