Ubudage Burimo Kwihutisha Ibikorwa byo Gukura ingabo Zabwo muri Mali

Ubudage burimo kwihutisha ibikorwa byo gukora ingabo zabwo muri Mali mu butumwa bw’amahoro. Minisitiri w’ingabo w’Ubudage, Boris Pistorius, yabwiye televiziyo ZDF kuri uyu wa gatatu ko igihugu cye kmo kureba uburyo cyakura abasirikare bacyo muri Mali vuba na bwangu.

Ariko kandi mu buryo bunoze, hakurikijwe umugambi wo gupfundika ubutumwa bw’ingabo z’amahoro za ONU zizwi kw’izina rya MINUSMA, buzarangira kw’itariki ya 30 z’uku kwezi kwa gatandatu. Yagize ati: “Kuri twe ibi bivuze ko tuzagerageza kuva muri Mali yemwe mu buryo bwihuse cyane, ariko kandi bigakorwa nta muvundo”.

Ubudage bwari bwaroheje mu gihugu cya Mali, abasirikare bagera mu 1.000. Bwatangiye kubakurayo kandi intego ni ukuba bose bavuyeyo bitarenze ukwezi kwa gatanu umwaka utaha wa 2024.

MINUSMA washyizwe mu mwaka wa 2013, kugirango utere ingabo mu bitugu, abasiliare b’amahanga n’aba Mali mu guhanga n’abarwanyi ba kiyisilamu. Ariko mu mezi ashize hagiye, haba ukutumvikana hagati y’abategetsi ba Mali n’intumwa za ONU.

MINUSMA ifite abakozi mu bya gisilikare bagera mu 12,000 boherejwe muri icyo gihugu cya Mali. Ibihugu byatanze umubare munini ni Cadi, Bangladeshi na Misiri. (Reuters)