Muri Sierra Leone ibarura ry’amajwi y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa gatandatu rirakomeje ariko indorerezi z’amahanga zikurikirana icyo gikorwa ziravuga ko zihangayikishijwe n’uko byaba bidakorwa mu mucyo.
Izo ndorerezi ziravuga ibyo nyuma y’imvururu zabaye mu mpera z’icyumweru gishize zigahitana umwe mu bakorerabushake b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ibyavuye mu ibarura ry’amajwi ry’ibanze bitegerejwe mu masaha 48 uhereye ku munsi w’itora. Byitezwe ko Perezida Julius Maada Bio uri ku butegetsi yegukana intsinzi imugeza kuri manda ye ya kabiri yo kuyobora abaturage b’iki gihugu bahangayikishijwe n’ibibazo bikomeye by’ubukungu.
Samuel Kamara, ukuriye ishyaka rya All People’s Congress (APC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi, ni we uza ku isonga mu bahanganye na we muri aya matora. Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko yarashe ibyuka biryana mu maso mu matsinda y’abayoboke b’iri shyaka bari bakoraniye ku biro byaryo bikuru aho bari batangiye guteza imvururu.
Umunyamakuru w’ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, wari muri iyo nzu yabonye umugore utagihumeka aryamye mu muvu w’amaraso munsi y’ikirahure cy’idirishya cyarimo umwenge ungana n’igipfunsi. Polisi ntiyavuze mu buryo burambuye uko byamugendekeye ariko umuvugizi w’ishyaka APC ritavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko ari umwe mu bakorerabushake baryo wapfuye.
Indorerezi z’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi zatangaje ko zihangayikishijwe n’icyuka kibi cyo guhangana gitutumba muri iki gihugu, zisaba ko amajwi yabarurwa mu mucyo kugira ngo ibyavuye mu matora byizerwe. Reuters