Uwamahoro Claudine Yabonye Umuryango we Nyuma y'Imyaka 28

Uwamahoro Claudine

Uwamahoro Claudine ni umwana w'umukobwa ushimira Ijwi ry'Amerika ko ryamufashije kubona umuryango we yari yarabuze kuva 1994.
Claudine atangaza ko ikiganiro yakoranye n'Ijwi ry'Amerika muri 2018 yahise atinyuka yiyemeza gukomeza gushakisha imiryango ye. Uwamahoro avuga ko umwaka ushize aribwo yabonye umuryango we, akaba ashimira VOA yatumye ikibazo kimenyekana.