Fulgence Kayishema Uregwa Jenoside Yasabye Ubuhungiro muri Afurika y'Epfo

Fulgence Kayishema

Muri Afrika y’Epfo, Umunyarwanda Fulgence Kayishema, uregwa jenoside, yanze gusaba gufungurwa by’agateganyo, ahubwo asaba ubuhungiro.

Fulgence Kayishema, w’imyaka 62 y’amavuko, yari Burigadiye, ni ukuvuga umukuru, wa polisi y’icyahoze ari komine Kivumu, perefegitura ya Kibuye (ubu ni mu ntara y’uburengerazuba y’u Rwanda). Yashakishijwe imyaka n’imyaka n’u Rwanda n’Urukiko mpanabyaha rwa ONU.

Akekwaho jenoside yakorewe Abatutsi barenga 2,000 bari bahungiye mu kiriziya ya Nyange. Yari yarahinduye amazina kandi yiyitaga Umurundi. Yatawe muri yombi ku mazina mu kwezi gushize mu mujyi wa Paarl, hafi ya Cape Town, muri Afrika y’Epfo.

Akurikirwanyweho ibyaha by’uburiganya no kwica amategeko agenga abinjira n’abasohoka y’Afrika y’Epfo. Nk’uko abavoka be n’ubushinjacyaha babitangaje kuri uyu kwa kabiri, yari yaratangiye inzira yo gusaba gufungurwa by’agateganyo, none yabiretse, asaba ubuhungiro.

Umwe mu bavoka be witwa Juan Smuts yatangarije ikigo ntaramakuru AP cyo muri Amerika ko urubanza ku byaha Kayishema akurikiranweho n’ubutabera bw’Afrika y’Epfo ruzaba ruhagaze. Bityo n’inzira yo kumwoherereza u Rwanda nayo izaba itinze.

Ariko rero, umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’Afrika y’Epfo, Eric Ntabazalila, we asobanura ko uru rubanza rudashobora gukoma mu nkokora urw’ibyaha by’ubwicanyi Kayishema ashinjwa. Ati: “Mu minsi iri imbere, abashinjacyaha bazafungura dosiye yo kumwohereza mu Rwanda kuburana ibyaha bya jenoside.”

Urukiko rw’Afrika y’Epfo ruzasubukura urubanza rwa Fulgence Kayishema ku itariki ya 18 y’ukwa munani gutaha. Azaba akomeje gufungwa by’agateganyo. Naho Urukiko rwa ONU, rwamushakishije kuva mu 2001, kandi rwamufatishije, rwifuza kumushyikiriza u Rwanda bidatinze.

Fulgence Kayisema ni umwe mu bantu Leta zunze ubumwe z’Amerika yashyize ku rutonde rw’abashakishwa muri programu y’ubutabera, yashyiriyeho amadolari miliyoni eshantu ku muntu wese watanga amakuru yatuma batabwa muri yombi.

(Reuters, AP)