RDC: Raporo ya Nyuma y'Impuguke z'Umuryango w'Abibumbye Yasohotse

Leta zunze ubumwe z’Amerika iratangaza ko yamaganye imvururu zibera muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo zimaze guhitana abatari bake abandi bazikomerekeramo cyangwa bakurwa mu byabo. Ni nyuma yo kwakira raporo ya nyuma y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zakoze ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa repubulika ya demokarasi ya Kongo.

Inyandiko igaragara ku rubuga rwa ministeri y’Ububanyi n’amahanga ya leta zunze ubumwe z’Amerika, irahamagarira imitwe y’abarwanyi ibarizwa mu burasirazuba bwa Rebubulika ya Demokarasi ya Kongo, irimo M23, CODECO, FDLR, MAPI n’iyindi, kurambika intwaro hasi.

Iri tangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi wa ministeri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika, Matthew Miller, rirasaba imitwe ituruka mu bihugu byo hanze gusubira iwabo, rigahamagarira iy’imbere muri Kongo kuyoboka inzira y’ibiganiro bihagarikiwe n’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba i Nairobi muri Kenya bihuje leta ya Kongo n’imitwe yitwaje intwaro.

Leta zunze ubumwe z’Amerika irasaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwa Kongo no guhagarika gushyigikira umutwe wa M23 wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Amerika iravuga ko icyegeranyo cy’itsinda ry’impuguke za ONU kivuga ko umutwe wa M23 wishe amatageko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu ukora ibyaha birimo gufata abakobwa n’abagore ku ngufu, no kwica abasivili.

Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi iramagana ubufatanye hagati y’ingabo za Leta ya Kongo (FARDC) n’imitwe inyuranye yitwara gisirikare harimo uwa FDLR wafatiwe ibihano n’Umuryango w’Abibumbye na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Muri iri tangazo, Amerika iravuga ko isaba ikomeje Leta ya Kongo guhagarika imikoranire n’iyi mitwe vuba na bwangu.

Iri tangazo rikomeza rivuga no ku yindi mitwe yo mu karere rikemeza ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yashyize umutwe wa Allied Democratic Forces (ADF) urwanya ubutegetsi bwa Uganda, ku rutonde rw’imiryango y’iterabwoba ku rwego mpuzamahanga mu mwaka wa 2021. Irasaba ibindi bihugu kubigenza gutyo. ADF ifatwa nk’ishami ry’undi mutwe w’iterabwoba wa ISIS, rikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

Amerika iravuga ko ishyigikiye imyanzuro ya raporo y’izi mpuguke n’ibiganiro biyobowe n’Abanyafurika birimo ibyabereye i Nairobi muri Kenya n’i Luanda muri Angola.