Abaganga Bakomerewe n'Ubwiyongere bw'Inkomere z'Intambara Muri Sudani

Abantu hafi 149,000 bamaze guhunga leta ya Darfur berekeza muri Chad

Abaganga muri Sudani bavuga ko barengewe n’inkomere zibarirwa mu magana zihunga intara ya Darfur iri mu zibasiwe cyane n’imirwano muri iyi minsi hagati y’ingabo z’igihugu n’abarwanyi b’umutwe witwara gisirikari wa Rapid Support Forces RSF.

Abatuye mu murwa mukuru Khartoum nabo kuri uyu wa Gatandatu bavuze ko bakomeje kumva urusaku rw’indege z’intambara n’imbunda za rutura.

Kugeza ubu abantu hafi 2,000 ni bo bivugwa ko bamaze gupfa kuva ubu bushyamirane bwadutse hagati mu kwezi kwa kane.

Hafi 1,100 muri bo biciwe mu ntara ya West Darfur mu murwa mukuru El Geneina nk’uko bitanganzwa na ministeri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Muri abo harimo na guverineri wa West Darfur, Khamis Abdullah Abakar wafashwe ku wa Gatatu n’abantu bitwaje imbunda, baramutwara, baramwica.

Byabaye nyuma gato y’ikiganiro yari amaze kugirana kuri telefone na televiziyo imwe yo muri Arabiya Sawudite, anenga cyane umutwe wa, RSF, urimo urwana n’ingabo z’igihugu ziyobowe na Jenerali Abdel Fattah al-Burhan.

Muri icyo kiganiro humvikanagamo urusaku rw’amasasu n’urw’imbunda ziremereye. Yatangaje ko ari RSF, n’abarwanyi bafatanyije nayo barimo bayogoza umujyi wa El Geneina, umurwa mukuru wa West Darfur, n’indi myinshi itandukanye. Yasobanuye ko bibasira ku bwinshi abo mu bwoko bwa Masalit, abyita “jenoside.”

Uko iyi mirwano ikomeza niko inzego z’ubuzima zivuga ki zikomerewe n’ubwinshi bw’inkomere zibagana. Mu itangazo, umuryango w’abaganga batagira imipaka MSF uvuga ko bakomerewe n’ubwinshi bw’abantu bakeneye ubuvuzi.

MSF ivuga ko ku bitaro by’ahitwa Adre, bamaze kwakira abarwayi barenga 600 mu gihe cy’iminsi itatu gusa.

Umuryango mpuzamahanga wita kubimukira OIM uvuga ko abantu hafi 149,000 bamaze guhunga leta ya Darfur berekeza muri Chad.