Sudani: Intambara Yubuye Nyuma y'Amasaha 24 y'Agahenge

Abantu bahunga intambara i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudani

Intambara ikomeye yumvikanyemo ibisasu bya rutura yabaye i Khartoum mu murwa mukuru wa Sudani kuri iki cyumweru nkuko bitangazwa n’abahatuye.

Ni nyuma y’amasaha 24 y’agahenge kari katanzwe n’impande zishyamiranye muri iyi ntambara imaze amezi abiri.

Ababibonye baravuga ko iri sibaniro hagati y’ingabo za leta n’abarwanyi b’umutwe wa pid Support Forces (RSF) ryaranzwe no kurasana hagati y’ingabo zirwanira ku butaka mu duce dutuwe cyane tw’umurwa mukuru Khartoum, Bahri na Omdurman hose hakije uruzi rwa Nile. Baravuga ko byatangiye guhera saa kumi n’ebyiri za mu gitondo.

Abantu bakabakaba miliyoni 2 bamaze gukurwa mu byabo n’imirwano ishobora kugwira akarere Sudani iherereyemo. Kugeza ubu yiganje mu bice by’umurwa mukuru hakomeje no kuvugwa ibikorwa by’ubusahuzi n’urugomo, ariko imvururu zitangiye kugera n’ahandi mu gihugu nko mu karere k’uburengerazuba ka Darfur kari gasanzwe karibasiwe n’intambara mu myaka ishize.

Abaturage n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu baravuga ko no mu karere ka El Geneina ku mupaka n’igihugu cya Cadi hatangiye kuvuka intambara, amoko afitanye isano n’abarwanyi ba RSF agabwaho ibitero.