Perezida Museveni Yasinye Itegeko Rihana Abakorana Imibonano Basangiye Igitsina

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda

Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yashyize umukono kuri rimwe mu mategeko akarishye cyane ku isi, ahana abakorana imibonano basangiye igitsina.

Iri tegeko riteganya igihano cy’urupfu ku cyaha ryita “ubutinganyi buherekejwe n’impamvu ndemerezacyaha” n’igifungo cy’imyaka 20 ku cyaha ryita “kwamamaza ubutinganyi”.

Perezida Museveni asinye iri tegeko atitaye ku byo ibihugu by’Uburayi n’Amerika byagumye kuvuga byerekeye uburenganzira bw’abakorana imibonano basangiye igitsina.

Ni icyemezo gishobora gutuma abatanga imfashanyo bafatira ibihano iki gihugu. Imibonano hagati y’abasangiye igitsina ntiyemewe n’amategeko mu bihugu birenga 30 byo muri Afurika ariko amategeko yabyo ntabwo ntajya kure kuri iyo ngingo nkuko iryasinywe muri Uganda rimeze.

Iri tegeko riteganya igihano cy’urupfu ku cyaha ryita “ubutinganyi buherekejwe n’impamvu ndemerezacyaha”. Impamvu ndemerezacyaha zivuga muri iri tegeko harimo isubiracyaha no kwanduzanya virusi ya Sida biciye mu mibonano hagati y’abasangiye igitsina. Riteganya kandi igifungo cy’imyaka 20 ku cyaha ryita “kwamamaza ubutinganyi”.

Bamwe mu baharanira uburenganzira bw’abakorana imibonano basangiye igitsina baravuga ko Perezida Museveni abagabije rubanda. Uyu munsi bawise uw’agahinda no kwirabura ku bakorana imibonano basangiye igitsina muri Uganda.

Perezida Museveni w’imyaka 78 yavuze ko abakora bene iyi mibonano bayobye inzira ikwiye asaba abanyamategeko kwiyama icyo yise “igitutu cya ba mpatsibihugu”.

Umwe mu bashyigikiye iri tegeko Asuman Basalirwa, yabwiye abanyamakuru ko nyuma y’uko risinywa, Leta zunze ubumwe z’Amerika yahise ihagarika Viza ya perezida w’inteko ishinga amategeko ya Uganda, Anita Among. Ambasade y’Amerika muri Uganda ntiyabonetse ngo igire icyo ibivugaho.

Prezidansi y’Amerika yamaganye umushinga w’iri tegeko rugikubita mu kwezi kwa gatatu.

Mu kwezi gushize Leta y’Amerika yavuze ko irimo kureba ingaruka zaryo kuri gahunda ya perezida w’Amerika yo kurwanya Sida, PEPFAR, inyuzwamo imfashanyo yo kurwanya sida muri Uganda.

Kuri uyu wa mbere, PEPFAR, ikigega mpuzamahanga cyashyiriweho kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria; n’ishami rya ONU rishinzwe kurwanya SIDA basohoye itangazo bahuriyeho bavuga ko iri tegeko rishyize mu kaga gahunda zo kurwanya SIDA muri iki gihugu.