Minisiteri y’uburezi irasaba abayobozi b’amashuri yo mu mujyi wa Kigali, gufasha abanyeshuri bimuwe mu duce turimo amanegeka, bakabasha gukomeza kwiga. Ibi bivuzwe mu gihe hari abayobozi b’amashuri amwe bavuga ko batangiye kubona abana bataye amashuri.
Inama yabaye kuri uyu wa kabiri yahuje abayobozi bose b’ibigo by’amashuri bikorera mu mujyi wa Kigali na ministiri w’uburezi ni yo yumvikanishije uburemere bw’icyo kibazo.
Kugeza ubu, umubare w’abanyeshuri bagomba guhindura ibigo nturamenyekana. Gusa, ababyeyi bakunze kugaragaza impungenge ko abana babo basabwa kwimukira mu bindi bigo, mu gihe habura ukwezi kumwe igihembwe cya gatatu kikarangira. Iyi nkuru muyumvirize mw’Ijwi ry’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika I Kigali, Assumpta Kaboyi
Your browser doesn’t support HTML5