Papa Fransisiko Yasabye Amahanga Gufasha Sudani Guhagarika Intambara

Papa Fransisiko imbere y’imbaga y’abantu bitabiriye misa mu rubuga rwa mutagatifu Petero

Umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Fransisiko kuri iki cyumweru yahamagariye impande zirwana muri Sudani kurambika intwaro hasi zikayoboka inzira y’amahoro. Yagaragaje ko ababajwe n’imvururu zimaze ukwezi kurenga muri iki gihugu.

Imbere y’imbaga y’abari bitabiriye misa mu rubuga rwa mutagatifu Petero, Papa Fransisiko yavuze ko ahamagariye umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose ngo ushyigikire imishyikirano muri iki gihugu kugira ngo umubabaro abantu bakomeje guhura na wo uhagarare.

Intambara hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces uyirwanya imaze gusenya ibitari bike. Ku wa gatandatu impande zombi zasinyanye amasezerano yo guhagarika intambara mu gihe cy’iminsi irindwi uhereye ejo ku wa mbere. Papa Franciso yasabye abantu kutamenyera intambara yongera gusaba ko abantu bo muri Ukraine bakomeza gutabarwa.

Papa yasabye Karidinali Matteo Zuppi, ukuriye inama y’abasenyeri mu Butaliyani gutangiza gahunda y’amahoro yo gufasha kurangiza intambara muri Ukraine. Ejo ku wa gatandatu umwe mu bakora mu byerekeye diplomasi muri Vatikani yatangaje ko Zuppi ahita abonana na Perezida Volodymyr Zelenskiy wa Ukraine na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.