Ubwongereza buhanganye n’Urukiko rw’Uburayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu ku kibazo cyo kohereza abimukira mu Rwanda. Ubwongereza burasaba ko hakorwa amavugurura muri urwo rukiko, nyuma y’aho abacamanza barwo bahagaritse ingendo zohereza mu Rwanda abasaba ubuhungiro.
Kuva uyu mwaka watangira, abategetsi b’Ubwongereza bamaze kubona hafi ibihumbi birindwi by’abimukira binjira mu gihugu bambukiye mu muhora La Manche mu mato matoya baturutse mu gihugu cy’Ubufaransa. Umubare w’abambutse muw’2022 warenze ibihumbi 45. Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rishi Sunak yakomeje kwizeza mu magambo ye “guhagarika ayo mato.”
Umwaka ushize rero, Ubwongereza bwagiranye amasezerano na leta y’u Rwanda, azatuma umubare utazwi w’abimukira woherezwa mu Rwanda ngo abe ari ho dosiye zabo zisuzumirwa. Ibyo ni bijyanye no gusaba ubuhunzi ndetse no gutuzwa kandi nta burenganzira bafite bwo kujurira. Bijyanye n’aya masezerano, Ubwongereza bwamaze kwishyura u Rwanda miliyoni 150 z’amadolari y’Amerika.
Icyakora abacamanza mu rukiko rw’Uburayi rushinzwe uburenganzira bwa muntu ibi barabyanze. Ubwo indege ya mbere yiteguraga kuguruka yerekeza mu Rwanda mu kwa Gatandatu k’umwaka ushize, uru rukiko rwasohoye ikizwi nk’ “icyemezo nomero 39” gitambamira izo ngendo kubera ko zisa nk’izihonyora amasezerano y’Inama y’Uburayi ku byerekeranye n’uburenganzira bwa muntu – Ubwongereza bwashyizeho umukono. Inama y’Uburayi ntabwo ibarirwa mu nzego z’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Mu gusubiza kuri ibyo, leta y’Ubwongereza yateguye itegeko rishya rizajya ritesha agaciro ibyemezo byafashwe n’urukiko rw’Uburayi. Umushinga waryo ubu urimo kugibwaho impaka mu nteko nshingamategeko.
Kandi mu nama yagiranye n’Inama y’uburayi muri iki cyumweru, Minisitiri w’intebe Sunak yavuze ko azagerageza kumvisha abafatanyabikorwa b’i Burayi ko hakorwa amavugurura mu rukiko ubwarwo.
Bamwe mu basesenguzi bavuga ko Uburayi butari mu mwuka mwiza wo kuganira n’Ubwongereza nyuma y’aho iki gihugu cyivanye mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi.
Camino Mortera-Martinez, wo mu kigo cy’Uburayi kijejwe impinyanyuro z’amategeko yavuze ko ttabwo yizeye neza ko bazatera intambwe ngo binjire mu mavugurura y’ikindi kigo cy’Uburayi ngo barashimisha Bwana Sunak na guverinoma ye itavugirwamo, bijyanye na gahunda y’abimukira.
Bamwe mu bo mu ishyaka rya Sunak ry’Abatsimbaraye ku mahame ya kera barifuza ko Ubwongereza buva mu Nama y’Uburayi bukanivana mu masezerano yayo ku burenganzira bwa muntu. Igihugu cyaherukaga kuva muri uwo muryango ni Uburusiya, bwawirukanywemo umwaka ushize nyuma yo gutera Ukraine.
Camino Mortera-Martinez, yakuriye Ubwongereza inkoni ku gushitsi ati “Mu guhangana n’ibikangisho bya ‘nimuduhe ibyo dushaka, cyangwa se twivane mu masezerano y’Uburayi ku burengenzira bwa muntu no mu Nama y’Uburayi, ’igisubizo gishobora kuba rwose ‘nta kibazo, nimukomeze mugende mube leta y’igicibwa, nk’uko Uburusiya bumeze.’ Nibwira ko ryaba ari ikosa ku Bwongereza gukora ibyo muri iki gihe, na cyane ko nk’uko mbivuga, dufite intambara hafi aha ku muturanyi muri Ukraine.”
Abagera kuri kimwe cya kane mu bimukira baje mu bwato butoya muw’2022 bari abanyalubaniya. Ubwongereza bwasubije mu gihugu cyabo abagera ku gihumbi. Minisiri w’intebe wa Alubaniya mu kwezi gushize yavuze ko Ubwongereza burimo ‘guteshwa umutwe’ n’ibibazo by’abimukira.