Abakozi ba Reta muri Kivu y'Epfo Baridoga ko Bahembwa Imishahara Mike

Umwigisha wo muri Kongo

Abakozi ba leta muri Kivu y’epfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo bavuga ko bahembwa amafaranga make adashobora gukemura ibibazo bafite. Muri ibo, hari abasobanura ko bahitamo gukora muri Kongo bagataha mu Burundi bitewe nuko ariho, hari ubuzima buhendutse.

Abenshi muri abo bakozi binubira imishara bahembwa ni abakora muri serivisi za leta mu duce twa Uvira na Fizi. Biganjemo abarimu, abaganga, abapolisi ndetse n’abasirikare.

Aba bose iyo muganiriye bagaragaza ko bafite urusobe rw’ibibazo biterwa n’uko imishahara babona ku kwezi ari mike, ugereranije nuko ibiciro bihagaze ku masoko.

Rubungo Willy ni umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Magunda kiri mu birometero 50 uvuye mujyi wa Uvira. Aganira n’Ijwi ry’Amerika yavuze amafaranga 129,000 ari make

Abarimu nabo bavuga ko ukwezi kujya kurangira ntacyo basigaranye. Bavuga ko imyigaragambyo bagiye bakora ntacyo yamaze.

Gusa nubwo aba bakozi bahamya ko imishahara bahabwa ku kwezi ari mike, hari abandi bavuga ko bakora muri zimwe muri za serivisi za leta badahembwa.

Robert Gahungu akora muri gahunda ishinzwe imiturire mu mujyi wa Uvira. Avuga ko amaze hafi imyaka 11 akora, ariko leta itamuha umushahara

Kubera uburyo ubuzima bw’imibereho buhenze muri Uvira usanga bamwe mu bakozi, bakora muri Kongo bagataha mu gihugu cy’Uburundi

Bamwe mu bayobozi bakora ku mupaka wa Kavimvira bemeza ko hari abakozi bagera 100 bakora muri Kongo bataha mu Burundi.

Kubera ibibazo by’imishahara bamwe mu bakozi ba leta bagenda bahura nabyo muri Kongo, ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw’imari muri iki gihugu mu kwezi gushize cyasohoye raporo yavuze ko hafi amafranga miliyari 150 z’amafranga yari agenewe guhemba abakozi ba leta yibwe.

Iyo raporo igaragaza ko hari abakozi 145,604 bahembwa bakoresheje uburiganya.