ONU kuri uyu wa kane yahamagariye byihutirwa ibihugu bivuga rikijyana muri Afurika, gufasha guhagarika ubushyamirane muri Sudani, nyuma y’uko ibiganiro bigamije guhagarika imirwaho hagati y’ingabo za Sudani na mukeba, umutwe witwara gisilikare, Rapid Support Forces (RSF), bitangajwe ko byateye intambwe.
Ubushyamirane bwibasiye Halfaya, amarembo y’umurwa mukuru, ejo kuwa kane, mu gihe abahatuye bumvise indege z’intambara zizenguruka hejuru y’umurwa mukuru Khartoum, no mu mijyi ya Bahrin na Omdurman.
Ku mugaragaro, nta ruhande rwerekanye ko rwiteguye kugira icyo rwemera kwigomwa, kugirango ubushyamirane bwadutse mu buryo butunguranye mu kwezi gushize, buhagarare. Hari ubwoba ko bishobora kuzavamo intambara y’abaturage, igahitana abantu amagana.
Umuyobozi mukuru w’ishami rya ONU ryita ku burenganzira bwa muntu, Volker Turk, yavugiye i Geneve mu Busuwisi ko impande zombi zahonyoye itegeko mpuzamahanga mu bireba ikirema muntu, kandi yahamagariye Leta zose zivuga rikijyana mu karere gushishikariza mu buryo bwose bushoboka, umwanzuro kuri iki kibazo.
Umujenerali mu gisilikare, Yassir al-Atta ibyo yavuze byasubiwemo uyu munsi kuwa kane, avuga ko ibiganiro byagombye kuba bigamije gukura RSF i Khartoum, abarwanyi bayo bakinjizwa mu gisilikare gisanzwe kandi abayobozi bayo bakagezwa mu rukiko.
Yagize ati: “Ibiganiro ibyo ari byo byose byaca ukubiri n’iyo ngingo, nta kindi byamara uretse gutinza intambara”. Yabibwiye ikinyamakuru Asharq al-Awsat, anongeraho ko igisirikare cyakubise incuro RSF ahantu hakomeye i Khartoum.
Ubushyamirane bwagize ingaruka ku ma banki, ku bitumizwa n’ibigemurwa mu mahanga. Byanatumye lisansi ibura hamwe n’ibindi bintu bikenerwa i Khartoum, n’ubwo minisitiri w’imari, Jibril Ibrahim, yavuze kuri uyu wa kane ko arimo kugerageza gukemura ibyo bibazo. (Reuters)