Sudani: Abarwana Barashyikirana muri Arabiya Saoudite i Khartoum Bakarasana

Ingabo za Rapid Support Forces (RSF) zirwanya leta

Intambara yumvikanye mu bice bimwe bya Khartoum, umurwa mukuru wa Sudani mu gihe intumwa z’abashyamiranye zari muri Arabiya Saoudite mu mishyikirano yo kuyihagarika.

Abahuza impande zombi barizera ko ibi biganiro bizarangiza iyi intambara imaze ibyumweru bitatu. Imaze guhitana ababarirwa mu magana abandi ibakura mu ngo zabo.

Igikorwa cya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Arabiya Saoudite cyo guhuza impande zombi, ni bwo buhuza bwa mbere fufatika bukozwe n’amahanga hagati y’ingabo za leta n’umutwe wa Rapid Support Forces uyirwanya.

Uyu mutwe wahinduye ibice bimwe by’umurwa mukuru Khartoum isibaniro ry’intambara, udindiza gahunda ishyigikiwe n’amahanga yo gushyiraho ubutegetsi bwa gisivili muri Sudani nyuma y’imyaka yaranzwe n’imvururu no kwiugomeka ku butegetsi.

Kuva hagati mu kwezi kwa kane, iyi ntambara imaze guhitana abantu babarirwa mu magana abandi ibihumbi bayikomerekeramo. Yakomye mu nkokora itangwa z’imfashanyo z’ibiribwa ituma abantu bagera ku bihumbi 100 bahungira mu mahanga.