Impande zihanganye mu ntambara ibera muri Sudani zirashinjanya kwica amasezerano yo guhagarika intambara.
Ayo masezerano yagombaga kurangira kuri iki cyumweru kibaye icya gatatu hatangiye ubu bushyamirane bushobora gutera intambara y’igihugu cyose.
Hashize ibyumweru bibiri ingabo za leta ya Sudani n’umutwe w’abarwanyi witwa Rapid Support Forces bayigometseho batangiye intambara yo kurwanira ubutegetsi muri icyo gihugu.
Amasezerano yo guhagarika intambara by’agateganyo ararangira kuri iki cyumweru saa ine za nijoro ku isaaha yo muri Sudani
Abantu babarirwa mu maganana bamaze kugwa muri iyi ntambara, ababarirwa mu bihumbi bayikomerekeyemo mu gihe impande zombi zirahirimbanira gufata ubutegetsi.
Igisirikare cya Sudani cyatangaje ko cyashwanyuje imodoka z’intambaranza z’umutwe wa Rapid Support Forces urwanya leta. Uwo mutwe wo washinje leta kuwugabaho bibitero ikoresheje indege z’intambara n’ibisasu bya rutura mu karere umurwa mukuru wa Khartoum uherereyemo