Inzego z’umutekano muri Leta ya Texas muri Amerika zaguye ibikorwa byo guhiga umugabo ukekwaho kwica abaturanyi be batanu hafi y’umujyi wa Huston.
Greg Capers ukuriye urwego rushinzwe umutekano w’abaturage mu gace kitwa San Jacinto, yabwiye abanyamakuru ko Francisco Oropeza w’imyaka 38 ukekwaho icyo cyaha yashoboraga kuba ageze hagati y’ibirometero 16 na 32 uvuye aho icyaha cyakorewe
Kuva mu ijoro ryo ku wa gatanu, uyu mugabo ukekwa aracyashakishwa nyuma y’amasaha agera kuri 18 iki gikorwa cy’ubwicanyi kibaye.
Inzego z’ubutegetsi zivuga ko bijya kuba, uyu mugabo yarimo kurasa ari mu mbuga iwe abaturanyi bamusabye kubihagarika bamubwira ko abasakuriza kandi bashaka gusinzira ahita abarasa.
Byabereye mu birometero 72 mu majyaruguru y’umujyi wa Huston.
Inzego z’umutekano ziravuga ko uyu Capers warashe abaturanyi be ashobora kuba agifite intwaro ye.