Indege z'intambara n'amato y'intambara byinshi by'Ubushinwa byazengurutse Tayiwani uyu munsi.
Guverinoma ya Tayiwani ivuga ko yabaze indege 38 n’amato atandatu. Muri izo ndege harimo imwe itagira umuderevu, drone, nini kandi ishobora kuguruka igihe kirekire, gutwara no kurasa amabombe aremereye cyane na za misile.
Byagendaga bizenguka mu nkengero za Tayiwani, kuva ejo kuwa kane saa kumi n’ebyiri mu gitondo kugera na none saa kumi n’ebyiri mu gitondo cy’uyu wa gatanu. Bikurikiye kandi imyitozo ikomeye y’intambara igisirikare cy’Ubushinwa giherutse gukora hafi ya Tayiwani mu ntangiriro z’uku kwezi.
Mbere yo kohereza indege n’amato byabwo, Ubushinwa bwiyamye Leta zunze ubumwe z’Amerika, ejo yagurukije mu kigobe cya Tayiwani indege y’ingabo zayo zirwanira mu mazi ishobora gukora ubutasi no kurwanya ibyoganyanja. Ubushinwa bwavuze ko ari ubushotoranyi. Icyo kigobe cy’amazi gitandukanyi Ubushinwa na Tayiwani.
Naho Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko indege yayo yubahirije amategeko mpuzamahanga kandi yari igamije kwerekana ko Amerika itazatezuka guharanira
ubwisanzura mu nyanja y’igice cy’isi cyitwa Indo-Pasifike. Mu itangazo igisirikare cyayo cyashyize ahagaragara, iragira, iti: “Amerika izakomeza kugurutsa indege zayo no kohereza amato yayo aho ari ho hose amategeko mpuzamahanga abyemera, harimo n’ikigobe cya Tayiwani.”
Ubushinwa buvuga ko Tayiwani ari imwe mu ntara zayo. Buhora buyishyiraho igitutu kugirango yemere koko ko ari byo, bityo ireke ubusugire bwayo. Buvuga ko itabyemeye bushobora no gukoresha ingufu.
Ku rundi ruhande, Leta zunze ubumwe z’Amerika ni yo nshuti magara ya mbere ya Tayiwani mu rwego rwa gisilikare n’urwa politiki, n’ubwo bwose nta mubano ushingiye kuri ambasade bafitanye.
Inteko ishinga amategeko yayo, Congress, yashyizeho itegeko rivuga ko "igomba gukora ibishoboka byose kugirango Tayiwani ibashe kwirengera yo ubwayo" no "gufata nk'impungenge zikomeye ubushotoranyi bwose bwayikorerwaho."
Muri urwo rwego, Perezida Joe Biden yatangaje mu kwezi kwa cumi 2021 ko Amerika ishobora kurwanirira Tayiwani bibaye ngombwa. Yaravuze, ati: "Dufite iyo nshingano."