Ishyirahamwe mpuzamahanga rya Basketball, FIBA, ryirukanye Uburusiya mu majonjora y’irushanwa ry’abagabo ategura imikino olempiki.
Imikino olempiki izaba mu mwaka utaha i Paris mu Bufaransa. Amajonjora ya Basketball azatangira muri uyu mwaka. FIBA yayirukanyemo Uburusiya, yari yaranahagaritse mu mikino mpuzamahanga yose, bukimara gutera Ukraine mu mwaka ushize. Ikipe y’abagore y’Uburusiya nayo ntizayajyamo, nyuma yo guhagarikwa mu mwaka ushize.
Ku birebana n’andi marushanwa yo mu mikino olempiki, CIO, impuzamashyirahamwe mpuzamahanga ya olempiki, yemereye abakinnyi b’Uburusiya n’ab’inshuti yayo magara Belarusiya kuzayijyamo i Paris ku giti cyabo, ku ibendera ridafite aho ribogamiye. Ni ukuvuga ibendera ritari iry’igihugu icyo ari cyose. (AP)