Abantu byibura babiri bahitanywe n’igisasu cyaturikiye mu murwa mukuru w’intara y’Amhara muri Etiyopiya. Ibyo bibaye nyuma y’iminsi y’imyigaragambyo yamagana ihuzwa ry’ingabo zishinzwe umutekano z’akarere, polisi y’igihugu n’igisilikare.
Abari mu gisilikare cy’intara y’Amhara n’abarwanyi babashyigikiye, bavuze ko batemera amabwiriza ya guverinema ajyanye no gusesa igisilikare bakinjira mu ngabo z’igihugu cyangwa muri polisi. Byatumye haba imyigaragambyo yamaze iminsi mu mijyi myinshi, mu mpande zose z’akarere.
Banki, amashuri n’ibiro bya Leta byafunze mu wundi mujyi w’Amhara, Debre Birhan, uyu munsi kuwa kabiri nyuma y’iyo myigaragambyo.
Abaturage bavuze ko bumvise urusaku rw’imbunda n’urw’ibitwaro bikomeye mu nkengero z’umujyi mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri.
Abanyepolitiki b’Amhara n’impirimbanyi bamaganye amabwiriza ya guverinema ategeka ingabo z’akarere zaturutse mu ntara 11 za Etiyopiya, kwinjira muri polisi cyangwa mu ngabo z’igihugu, kandi zishimiraga ubwigenge zifite.
Abo bavuga ko gusesa ingabo z’Amhara byatuma intara zabo isigarana ingufu nke imbere y’ibitero by’abaturanyi. Harimo Tigreya, abayobozi bayo bemeranyijwe ku gahenge na guverinema y’igihugu mu kwezi kwa 11 kugirango intambara y’imyaka ibiri yahitanye ibihumbi by’abantu, irangire.
Ingabo z’Amhara zarwanye ku ruhande rw’ingabo z’igihugu, muri ubwo bushyamirane. (Reuters)