Inzego z’ubutegetsi mu Budage zaburiye abaturage bo mu mujyi wa Hamburg ko ibyuka bihumanya bikomeje gusatira uwo mujyi.
Ibyo byuka byaturutse ku muriro wakongoye inzu ibikwamo ibikoresho mu mujyi wa Rothenburgsort uri mu birometero bike mu majyepfo ya Hamburg.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, byatangaje ko n’ubwo urugero rw’uko ibyo byuka bishobora guhumanya rutaramenyekana, inzego z’ubutegetsi zahungishije abaturage bagera ku 140.
Abandi baturage b’i Hamburgh bategetswe kuguma imuhira bakadadira inzugi n’amadirishya.
Umuriro wadutse aho mu mujyi wa Rothenburgsort mu masaha ya kare kuri iki cyumweru urakomeza kugeza mu masaha ya nimugoroba n’ubwo hari abashinzwe kuwuzimya batari bake.
Ibyari bibitse mu nzu yafashwe n’ingonki y’umuriro ntibyahise bimenyekana. (VOA)