Uburwayi Bwa Kabuga Felisiyani Bukomeje Guteza Impaka Mu Rukiko Rwa LONI

Felisiyani Kabuga

Urwego rwasigariyeho kurangiza imanza zasizwe n’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha kuri uyu wa gatatu rwasoje kumva ibisobanuro by’inzobere z’abaganga zasuzumye Kabuga zibisabwe n’urukiko.

Uwa nyuma wumviswe ni Muganga, Porofeseri Patrick Cras, nawe wabwiye urukiko ko Kabuga nta bushobozi bw’imitekerereze afite bwo kugira uruhare rwuzuye mu rubanza rwe.

Muganga Porofeseri Cras yabwiye urukiko ko mu bihe bibiri bitandukanye yasuzumyemo Kabuga, yabonye ko hagenda haba igabanuka mu bushobozi bwe mu by’intekerezo n’ubuzima bwe bwo mu mutwe.

Umushinjacyaha, Rashid, yabajije Muganga Cras niba yaba yarigeze asuzumaho abarwayi benshi bafite imyaka nk’iya Kabuga, bafungiye mu bihugu batigeze babamo mbere, iyi nzobere isubiza ko bitigeze bibaho.

Uyu mushinjacyaha amubaza niba umunaniro udashobora kugira uruhare mu myitwarire y’umurwayi mu gihe arimo gusuzumwa. Uyu muganga w’inzobere mu buzima bwo mu mutwe akaba na mwarimu ku rwego rwa Kaminuza yasubije ko umunaniro ushobora gutuma umurwayi atakaza ubushobozi bwo gukurikira mu gihe asuzumwa, cyane cyane mu gihe isuzuma rifashe umwanya munini.

Aha umushinjacyaha Rashid yahise amubaza niba, bidashoboka ko kuri Kabuga ibisubizo babonye mu kwa 11 bitaba byaragizwemo uruhare runini n’umunaniro yari amaranye iminsi bijyanye no kuba yaraburanaga inshuro eshatu zikurikiranya.

Aha muganga yasubije ko icyo kibazo gishingiye ku by’umuntu yibwira kurusha ku bihamya, bityo atagisubiza uko bikwiye, ariko kunanirwa ubwabyo bishobora kugira uruhare mu myitwarire y’umuntu mu gihe cy’isuzumwa.

Umushinjacyaha yongeye kubaza uyu muganga ku bikubiye muri raporo yabo ko “Kabuga atabasha kumva iby’ingenzi mu rubanza rwe”, amubaza icyo ibyo bisobanuye.

Muganga Patrick Cras aha yasubije ko ibi bisa nko kuba we nka muganga yabasha kumva aho ikibazo amubaza cyerekeza. Yongeraho ko Kabuga adafite ubwo bushobozi bwo kumva no gusobanukirwa impamvu ikibazo runaka kibajijwe, ndetse ngo anasobanukirwe n’umwanzuro igisubizo cyacyo kiganishaho.

Ku bijjyanye n’ubushobozi bwo kuba Kabuga yakwifatira ibyemezo, umushinjacyaha Rashid yabajije Muganga Cras ku bijyanye n’inkuru, yasohotse mu kinyamakuru mu mpera z’ukwezi kwa Mbere k’uyu mwaka ivuga ko Kabuga yahuye n’abantu bo mu muryango we baganira ku bijyanye n’imitungo.

Uyu mushinjacyaha avuga ko icyo kiganiro cyabaye mu Giswayili, kimara iminota 40, kandi nyuma yacyo hari ibyo Kabuga yasabwe gusinya bijyanye n’ibyemezo ku mitungo akabyanga. Amubaza niba ibyo nta kintu bisobanuye.

Aha iyi nzobere y’umuganga yasubije ko n’abarwayi barembye cyane b’indwara ya dementia Kabuga arwaye baba bafite ubushobozi bwo kuba bafata icyemezo cyo kugurisha cyangwa kugira ikintu batanga mu bigize umutungo wabo.

Umushinjacyaha Rashidi yabajije iyi nzobere ku kuba icyo kiganiro cyarabaga mu rurimi rundi rutari urwa kavukire rwa Kabuga. Muganga, Patrick Cras, asubiza ko atari abizi ko Kabuga azi Igiswahili, ariko ko kandi atumva umusanzu igitekerezo cye ku nkuru yatangajwe mu kinyamakuru kiri buze gutanga mu rubanza.

Mu gusubiza ikibazo cy’umucamanza Mustapha El Baaj umwe mu bagize inteko iburanisha ku bijyanye n’urugero rwo kwibagirwa rwa Kabuga, muganga Cras yavuze ko indwara ya dementia irangwa n’igabanuka ry’ubushobozi bwo kwibuka.

Umucamanza, Iain Bonomy, ukuriye inteko iburanisha yanzuye ko urubanza rukomeza kuri uyu wa kane humvwa imyanzuro y’impande zombi – ni ukuvuga ubushinjacyaha n’ubwunganizi, ku bisobanuro by’izi nzobere z’abaganga.

Kurikira inkuru irambuye hano.

Your browser doesn’t support HTML5

HUMVISWE INZOBERE YA NYUMA MU RUBANZA RWA KABUGA.mp3