Netanyahu Aremeza Ko Umubano Wa Isirayeli n'Amerika Ugikomeye

Isirayeli imazze iminsi yibasiwe n’imyigaragambyo yahuruje ibihumbi by’abaturage bamagana umushinga Benjamin Netanyahu wo kuvugurura amategeko agenga inzego z’ubucamanza.

Ministiri w'intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu yabwiye abitabiriye inama kuri demokarasi yatumijwe na Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z'Amerika ko umubano hagati y'igihugu cye n'Amerika utajegajega.

Ibi Netanyahu abivuze nyuma y’iminsi igihugu cye kibasiwe n’imyigaragambyo yahuruje ibihumbi by’abaturage bamagana umushinga we wo kuvugurura amategeko agenga inzego z’ubucamanza. Ni umushinga na Perezida Joe Biden yagaragaje ko adashyigikiye.

Muri iyi nama izamara iminsi itatu ihuje ibihugu hafi 120, Netanyahu yavuze ko yiteguye gushyira imbere ubwumvikane no kubaha uburenganzira bwibanze bw’abaturage.

Amavugurura Netanyahu yifuza mu bucamanza arateganya guha minisitiri w’intebe ububasha busesuye bwo kwishyiriraho abacamanza uko ashaka no kugabanya ububasha bw’urukiko rw’ikirenga rw’igihugu. Abarwanya uwo mugambi basanga ari uburyo bwa Netanyahu bwo gusenya demokarasi.

Kuri uyu wa mbere Netanyahu yatangaje ko abaye ahagaritse uwo mushinga mu gihe hakomeje ibiganiro.

Netanyahu yavuze ko n’ubwo rimwe na rimwe Isirayeli na Leta zunze ubumwe z’Amerika hari ibyo batumvikanaho, bitavuze ko umubano w’ibyo bihugu ujegajega cyangwa ko urimo agatotsi.

Yongeyeho ko nta cyakoma mu nkokora uwo mubano ibyo bihugu byombi bisangiye. Yavuze ko ibyo nanone bishimangirwa n’umubano wihariye afitanye na Perezida Joe Biden. Uyu avuga ko ubushuti bwe na Perezida Biden babumaranye imyaka hafi 40.

Iyi nama kuri demokarasi irimo kuba mu buryo bw’ikoranabuhanga, yitabiriwe kandi n’imiryango itagengwa na za leta, ibigo by’ikoranabuhanga, abanyemari n’abashoramari.(AFP)