Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Iratangiza Inama ya Kabiri kuri Demokarasi

Perezida Joe Biden asubiza ibibazo by'abanyamakuru nyuma y'inama kuri demokarasi iheruka

Inama izamara iminsi itatu. Ihuje ibihugu byibura 120, imiryango ya sosiyete sivili, ibigo by’ikoranabuhanga, abanyemari n’abashoramari.

Uyu munsi, minisitiri w’imari wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Janet Yellen, arakoranya bagenzi be. Araboneraho gutangaza umugambi wo gusangira amakuru n’ibindi bihugu birenga 20 mu birebana n’imicungire y’ibigo by’ubucuruzi buciriritse. Byose ni mu rwego rwo kurwanya ruswa. Uretse abacuruzi bo muri ibyo bihugu, ububiko bw’ayo makuru burareba abashoramari bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika byibura miliyoni 32.

Ejo ni bwo abategetsi batanu bayiyoboye bazavuga ijambo. Abo ni Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Peresida Rodrigo Chaves Robles wa Costa Rica, Perezida Hakainde Hichilema wa Zambiya, Minisitiri w’intebe, Mark Rutte, w’Ubuholandi, na Perezida Yoon Suk Yeol wa Koreya y’epfo. Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, António Guterres, nawe azagira icyo ayivugamo.

Mu bihugu biri muri iyi nama harimo n’ibikomeye, impirimbanyi zemeza ko demokarasi irimo ihungabana. Ingero ni nk’Ubuhinde, Polonye, cyangwa Isirayeli.

Inama kuri demokarasi ya mbere yabaye mu kwezi kwa 12 mu 2021 nabwo ku ikoranabuhanga rya videwo kubera Covid-19. (DoS, Reuters, AP)