Afurika y'Epfo: Amakipe ya ba Nyogokuru mu Irushanwa ry'Umupira w'Amaguru

Ba nyogokuru bahagurukiye ruhago

Irushanwa mpuzamahanga ry’umupira w’amaguru rya ba Nyogokuru muri Afurika y’epfo ririmo guhindura imitekerereze y’abantu.

Bambaye imyenda y’ubururu, bazunguza ibendera ry’igihugu, abakinnyi b’ikipi Vakhegula Vakhegula y’umupira w’amaguru y’Afurika y’epfo, yatambutse kuri sitade, imbere y’imbaga yayihaye amashyi n’impundu mbere y’uko batangira umukino wa mbere wabahuje n’ikipi ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Wari umunsi wa mbere w’irushanwa rya ba nyogokuru mu mupira w’amaguru mu ntara ya Limpopo kandi iyi kipi kimwe n’izindi yari igizwe n’abagore bafite imyaka 55 y’amavuko kujyana hejuru. Vakhegula bivuze ba nyogokuru mu rurimi Tsonga ruvugwa muri Afurika y’epfo.

“Ku myaka yanjye, ndatekereza ko iyo ntaba muri iyi siporo, nari kuba ntahaguruka mu kagare k’abamugaye”. Byavuzwe na Flora Baloi rutahizamu watangiye gukina mu mwaka wa 2017, nyuma yo kuzahazwa na rubagimpande.

Ubu, avuga ko atagikeneye imiti, mu gihe imyitozo irimo gutuma amererwa neza mu mubiri no mu mutwe. Igihe atari mu kibuga n’ikipi ye, aba areba umupira w’amaguru kuri televiziyo hamwe n’umugabo we kandi amarana igihe n’abuzukuru be batanu b’abahungu.

Irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru ryiswe “Grannies Soccer World Cup”, ni ubwa mbere ryakiriwe na Vakhegula Vakhegula. Iyi kipi yashinzwe mu mwaka wa 2007, hagamijwe kuvugurura ubuzima bw’abagore mu karere, kandi yatumye hakorwa n’andi matsinda ya ba nyogokuru mu mpande zose z’igihugu.

Iryo rushanwa ry’iminsi ine, rizajyamo amakipi byibura 15 azahiganwa, yo muri Afurika y’epfo no mu bindi bihugu. Harimo Zambiya, Zimbabwe na Mozambike. Amakipi azaturuka n’ahandi kure cyane harimo Ubufaransa n’Amerika.

Umukinnyi w’ikipi y’Amerika, Mo Kelly w’imyaka 64, yagize ati: “Turabikunda. Ni iby’agaciro kanini kuri twe. Ni umuryango, kandi bituma tugira ubuzima bwiza”. (Reuters)