RDC: Hateganijwe Inama Iziga ku Bibazo by'Impunzi z'Abarundi

Impunzi z'Abarundi imbere y'ihema rya HCR

Kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Epfo iri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, hateganijwe inama ihuza ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), Uburundi na Kongo.

Impunzi z’Abarundi bo mu nkambi ya barifuza ko iyo nama yabonera umuti ibibazo bibugarije

Ibyo bibazo birimo iby’umutekano, amacumbi, no gutinda guhabwa imfashanyo y’ibiribwa.

Hari abandi bifuza gutaha ariko bakifuza ko bimwe mu bibazo byatumye bahunga byabanza kuvanwa mu nzira.

Amakuru Ijwi ry’Amerika ikesha umwe mu bakozi ba komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, avuga ko iyi nama ihuje HCR, Kongo n’Uburundi izibanda ku buryo hanozwa gahunda ijyanye no gucyura impunzi no gusuzuma ibyagezweho muri iyo gahunda.

Your browser doesn’t support HTML5

RDC: Abarundi Bahungiye muri Kongo Barasaba Leta na HCR Kwita ku Bibazo Bibugarije