Amerika: Leta ya Mississippi Yibasiwe na Serwakira Yahawe Inkunga

Perezida Joe Biden w'Amerika

Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri iki cyumweru yatangaje ko Serwakira yibasiye ibice bimwe bya Leta ya Mississippi ku wa gatanu w’icyumweru gishize igahitana abantu 26 n’undi umwe muri leta ya Alabama iri mu rwego rw’ibiza.

Ibice byatangajwe ko byabayemo iki kiza bigera kuri bine. Ni Carroll, Humphreys, Monroe na Sharkey. Imijyi ya Rolling Fork na Silver City iri mu hibasiwe cyane n’iki kiza.

Iri tangazo rya perezida Biden ritegeka ko hatangwa amafaranga y’ingoboka yo gutabara abazahajwe n’iki kiza harimo n’ayo gufasha gutanga imyenda ku bayifuza.

Bitegenyijwe ko ministri w’Amerika ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, Alejandro Mayorkas, n’umuyobozi ushinzwe ibyerekeye ibiza n’ubutabazi, Deanne Criswell, bari busure leta ya Mississippi kuri iki cyumweru.