Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iratunga agatoki ubutegetsi bw’u Rwanda ku guhonyora uburenganzira bwa muntu. Ibyo bikubiye muri raporo igaragaza uko iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ryari ryifashe mu gihugu mu mwaka ushize wa 2022.
Ni raporo ngarukamwaka isuzuma uko ibihugu byitwaye mu kubahiriza ingingo zinyuranye zirebana n’uburenganzira bwa muntu, igakorwa na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika.
Ku byerekeye u Rwanda, iyi raporo ivuga ko hari ibihamya byizewe by’uko mu mwaka ushize w’2022 mu gihugu hagaragaye ibikorwa by’iyicwa riciye ukubiri n’amategeko, iyicarubozo cyangwa imigirire itesha agaciro ikiremwa-muntu bigizwemo uruhare n’inzego za leta.
Hari kandi imiterere mibi y’ahafungirwa abantu ishobora guhitana ubuzima bwabo, ifungwa riciye ukubiri n’amategeko, imfungwa za politiki, ihohoterwa nyambukiranyamipaka rikorerwa abantu bari hanze y’igihugu, ririmo ubwicanyi, ishimutwa, n’urundi rugomo.
Raporo kandi ivuga ko mu gihugu hagaragaye inzitizi zikomeye zibuza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru, harimo gutabwa muri yombi kw’abanyamakuru nta mpamvu zifatika cyangwa iburanishwa ryabo.
Iyo raporo kandi igaragaza ko mu Rwanda, muw’2022, byagaragaye ko hakiri inzitizi zikomeye ariko zidafitiwe impamvu zibuza abantu kwitabira ibikorwa bya politiki.
Ku iyicwa riciye ukubiri n’amategeko, iyi raporo ivuga ko hari inkuru nyinshi zatangajwe mu binyamakuru by’imbere mu gihugu no ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko igipolisi cyishe abantu benshi mu gihe babaga bafunze cyangwa mu gihe barimo guhunga gutabwa muri yombi cyangwa batoroka kasho.
Ikavuga ko abakurikirana ibijyanye n’uburenganzira batanze amakuru ku ho abapolisi n’abasirikare bishe abantu bakekwaho ubujura.
Nko mu murenge wa Gatumba ho mu karere ka Ngororero iyi raporo ivuga ko mu kwezi kwa Cyenda igipolisi cyishe umugabo azira kugerageza guhunga ubwo cyajyaga kumuta muri yombi. Nyamara raporo ikavuga ko nta raporo z’iperereza zigeze zitangazwa kuri ubwo bwicanyi.
Ku bijyanye no kuburirwa irengero kw’abantu, iyi raporo ivuga ko mu mwaka wa 2022 nta raporo nshya z’izimizwa ry’abantu bikozwe cyangwa bigizwemo uruhare n’abategetsi bo muri leta zagaragaraye.
Nyamara ikavuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda butateye intambwe mu gukora no kurangiza amaperereza ku bantu bakomeye babuze mu myaka yari yabanje. Aho raporo ikagaruka ku mazina y’ababuriwe irengero bamenyekanye barimo umusizi Bahati Innocent, abanyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi nka Boniface Twagirimana, Venant Abayisenga, na Eugene Ndereyimana.
Raporo kandi inagaruka ku rupfu rw’umuhanzi rurangiranwa Kizito Mihigo wapfuye muw’2020, ikavuga ko leta itakoze ibihagije no mu gihe gikwiriye ku bijyanye n’amaperereza aciye mu mucyo ku cyateye urupfu rwe.
Ibyo raporo ivuga ko ari nako byagenze ku mfu z’abanyapolitiki benshi batavugaga rumwe n’ubutegetsi zabaye mu myaka yari yabanje, nk’urwa Anselme Mutuyimana wo mu ishyaka FDU-Inkingi rwabaye muw’2019.
Ku bijyanye n’iyicarubozo naho, raporo ya leta y’Amerika ivuga ko hari aho abategetsi bagiye bavugwaho gukorera iyicarubozo imfungwa. Ikavuga ko mu kwezi kwa Mbere, umunyamakuru Niyonsenga Dieudonne wamenyekanye nka Cyuma Hassan yavuze ko ahora akubitwa kenshi n’abakozi ba gereza aho afungiye muri gereza.
Umunyamakuru Agnes Nkusi Uwimana nawe yatangaje ko yakorewe isaka rikojeje isoni n’abakozi benshi b’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ubwo yajyaga gusura Cyuma kuri gereza.
Raporo kandi ivuga ko mu kwezi kwa Gatanu kwa 2022, Aimable Karasira wamenyekanye cyane ku muyoboro wa Youtube nk’unenga ubutegetsi, nawe yavuze ko abategetsi ba gereza ya Mageragere bamukangishije ko azicwa inama y’abakuru b’ibihugu byo mu muryango Commonwealth yendaga kubera mu gihugu mu kwezi kwakurikiyeho nirangira.
Iyi raporo inavuga ko muri uyu mwaka w’2022, indorerezi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bakomeje gutanga amakuru ko igipolisi gikoresha iyicarubozo n’ibindi bikorwa by’ubugome, bitesha agaciro ikiremwa-muntu, mu rwego rwo gutera ubwoba no gukura amakuru mu bantu bafungiwe muri za gereza zitemewe.
Raporo ikavuga ko nubwo ryaba itegeko nshinga ndetse n’andi mategeko biteganya ibihano biremereye bishobora no kugeza ku gufungwa ubuzima bwose ku wakoreye abantu iyicarubozo, nta rubanza rwamenyekanye rw’ababuranishijwe kuri ibi bikorwa mu mwaka wose.
Muri make, hari ingingo iyi raporo ndende ishima ko u Rwanda rwateyeho intambwe zirimo nk’izijyanye no kurwanya ruswa mu nzego za leta, aho hari abategetsi n’abakozi mu nzego za leta bagiye bacirwa imanza abandi bakirukanwa mu kazi biturutse ku byaha bya ruswa.
Nyamara muri rusange ikagaragaza ko hakiri ingorane mu bijyanye n’uburenganzira ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo ndetse no mu bya politiki.
Your browser doesn’t support HTML5
U Rwanda rwakunze kuvuguruza ibisohoka muri raporo zirunenga nk’iyi cyangwa izindi zisohorwa n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, rukemeza ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa uko bikwiriye.
No kuri iyi nshuro, ku byerekeye ifatwa n’ifungwa ridakurikije amategeko, ni ko byagenze. Umuvugizi w’inkiko mu Rwanda bwana Harrison Mutabazi, mu Kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ry’Amerika, yavuze ko inzego z’ubutabera zubahirizwa ibitegenyijwe n’amategeko byose.
Kurikira hano hepfo ikiganiro cyose yagiranye n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Assumpta Kaboyi, kuri iyi ngingo
Your browser doesn’t support HTML5