Abiyamiriza Ivugururwa ry'Imyaka ya Pansiyo Basubiye mu Mabarabara mu Bufaransa

Abafaransa mu myiyerekano kw'ihindurwa ry'imyaka ya pansiyo

Mu mpande zoze z’Ubufaransa imyigaragambyo yakomeje kuri uyu wa gatandatu, ku barakajwe n’uko guverinema ikomeje gushaka kuzamura imyaka ya pansiyo, nta tora ribaye mu nteko ishinga amategeko.

Perezida Macron arashaka kuzamura imyaka ya pansiyo ikaba 64 ivuye kuri 62.

Ubushyamirane bwiyongera hamwe n’ibishingwe byipakira ku mihanda i Paris nyuma y’uko abakozi bifatanyije mu myigaragambyo, byatumye Perezida Emmanuel Macron, agira ikibazo gikomeye mu bijyanye n’ubuyobozi bwe kuva imyigaragambyo y’abiyise “Gilets Jaunes”, ibaye mu mwezi kwa 12 umwaka wa 2018.

Ejo kuwa gatanu polisi yasakiranye n’abigaragambyaga mu mugi wa Paris, hafi y’ingoro y’inteko ishinga amategeko, abantu 61 batabwa muri yombi.

Mu mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu hateganyijwe imyigaragambyo mu mijyi nka Compiegne mu majyaruguru y’igihugu, Nantes mu burengerazuba no mu mujyi wa Saint-Etienne mu Bufaransa rwagati.

Urugaga rwagutse rw’abakozi mu Bufaransa, rwavuze ko rushobora gukomeza gukora ubukangurambaga, kugirango impinduka ku myaka ya pansiyo, zihagarare. Umunsi inganda zose zahamagariwe kugira icyo zikora, ni uyu wa kane utaha. (Reuters)