Minisitiri w’ubuzima wa Mozambike aravuga ko icyorezo cya Cholera mu mujyi wibasiwe na Serwakira Freddy cyishe abantu umunani muri iki cyumweru, ko 250 bari mu bitaro, kandi ko abo ari bamwe muri 600 barwaye kuva iyo Serwakira ibaye mu kwezi gushize.
Minisitiri w’ubuzima, Armindo Tiago yavugiye kuri radiyo y’igihugu cya Mozambike uyu munsi kuwa gatanu, ko abazize kolera bari mu mujyi wo ku cyambu wa Quelimane, w’intara y’umurwa mukuru, Zambezia, akarere kibasiwe na Serwakira kurusha utundi.
Minisitiri Tiago yavuze ko gukumira kolera byibanze ku bigo 133 mu mujyi ucumbikiye abantu bagera mu 50,000 bateshejwe ibyabo n’imyuzure. Yavuze ko hakiri akazi gakeneye gukorwa no mu zindi ntara zakozweho na Serwakira.
Uwo muyobozi avuga ko hagomba gukorwa ku buryo ingamba zo gukumira kolera zubahirizwa. Aha harimo kubiza amazi yo kunywa, gusukura no kuronga ibiribwa, kujugunya neza imyanda, by’umwihariko iva mu muntu. Tiago avuga ko iyo hari ibimenyetso, nk’impiswi no kuruka, bishobora kuba ibya kolera, abantu bagomba kujya ku bigo nderabuzima.
Ikigo ntaramakuru cyo mu Bwongereza, Reuters, kivuga ko Mozambike kuwa gatatu yemerewe inyongera y’urukingo rwa kolera, doze miliyoni imwe n’ibihumbi 300 mu rwego rwo gufasha kubuza iyo ndwara gukwirakwira.
Ishami rya ONU ryita ku buzima OMS, kuwa gatatu ryari ryemeje ko uburwayi bwa kolera bwarimo kwiyongera muri Mozambike. Mu gihugu bituranye cya Malawi ho, umubare warimo kugabanuka nyuma y’uko icyorezo kivuye ku rwego rwo hejuru. (VOA News)