Rwanda: Abagore Bakora Imirimo Yari Yarahariwe Abagabo Baravivugaho Iki?

Hagenimana Antoinette ukora akazi ko kuvugira inka mu bukwe

Kuri iyi Taliki 8 z’ukwezi kwa 3 u Rwanda rwifatanije n’ibindi bihugu mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Ku rwego rw’igihugu umunsi mpuzamahanga w’umugore wizihirijwe mu karere ka Nyagatare mu ntara y’i burasirazuba bw’u Rwanda. Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ntawe uhejwe guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore, ubaye mu gihe hari abagore bamwe bamaze kwitinyuka, bagakora imirimo kera yari igenewe abagabo. Ingero ni nyinshi mu Rwanda. Ariko ku munsi nk’uyu Ijwi ry’Amerika ryabatumiriye abagore babiri b’ikitegererezo. Umwe atwara ikamyo, undi ukora imirimo yo kuyobora ubukwe ndetse no kuvugira inka.

Kanda hano hepfo wumve inkuru irambuye yerekeye imirimo aba bagore bakora. Yateguwe n’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika, Assumpta Kaboyi

Your browser doesn’t support HTML5

Mu Rwanda Bamwe mu Bagore Batinyutse Imirimo Yafatwaga nk'Iyabagabo