Abaganga bo mu Rwanda baremeza ko itegeko riherutse gutorwa n’inteko ishinga amategeko muri icyo gihugu, rigena imikoreshereze y'ingingo, uturemangingo n'ibikomoka ku mubiri, rizarokora ubuzima bw’abatari bake bajyaga bananirwa kujya kwivuriza mu mahanga kuko bihenze.
Leta yo ivuga ko izagabanya amafaranga yatangwaga ku barwayi bajyaga gusimburizwa ingingo mu mahanga.
Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri nibwo Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatoye itegeko rigena imikoreshereze y’umubiri w’umuntu, n’uturemangingo.
Iri tegeko riteganya uko umuntu ubyemeye akanabishyira mu nyandiko akiri muzima, ashobora gutanga ibice by’umubiri we mu gihe yitabye Imana, ukifashishwa mu kwigishirizwaho cyangwa kuba yatanga ibice bimwe biwugize bigahabwa ababikeneye bakiri bazima.
Lt Colonel Dr Africa Gasana umuganga mu bitaro bikuru bya Gisirikare, I kanombe akaba ari we uhagarariye urugaga rw’abaganga, yabwiye Ijwi ry’Amerika, ko iri tegeko rizatuma hari ubuzima bw’abatari bake burokoka.
Ministeri y’ubuzima ivuga ko nyuma y’iri tegeko hazakurikiraho ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda gutanga bimwe mu bice by'ingingo ku bushake kandi ku buntu, mu gihe ari bazima cyangwa bagatanga uburenganzira ko ni baba batakiriho ingingo zabo zishobora gukurwaho zigahabwa abarwayi bazaba bazikeneye.
Bamwe mu baturage batangiye kwakira neza ibigenwa n’iri tegeko. Urugero ni nka bwana Twizeyimana Froduald, umuturage wo mu murenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo mu majyaruguru y’u Rwanda. Uyu yemeza ko n’ubwo atarasobanurirwa uko gutanga ingingo bikorwa, we yumva yarutanga mu gihe yapfuye rukazafasha abasigaye.
Abaganga bavuga ko ingingo zikenerwa gusimbuzwa mu gihe zarwaye harimo impyiko, umwijima, urwagashya ndetse n’ibice bigize ijisho.
Ministre w’ubuzima mu Rwanda Nsanzimana Sabin yemeza ko usibye kugabanya amafaranga igihugu cyatangaga ku bajyaga kwivuriza mu mahanga, iyi gahunda izafasha no kwigisha abaganga.
Abaganga bemeza ko kugirango umuntu akurwemo urugingo, bisaba ko aba yarabyemeye mu gihe ariho ndetse akabishyira mu nyandiko.
Ministeri y’ubuzima itangaza ko iyi gahunda yatindijwe n’uko itegeko ritari ririho, kuko kugeza ubu ku bitaro byitiriwe umwami Faycal hamaze gutegurwa ibyangombwa byose bizifashishwa mu gusimbuza ingingo.
Kugeza ubu mu gihe cya vuba, iyi gahunda ikaba izatangira gukorerwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal.
Your browser doesn’t support HTML5