HCR Ikeneye Miliyoni 605 z’Amadolari yo Gufasha Impunzi z’Abanyekongo

Zimwe mu mpunzi za Kongo

Mu gihe umutekano ukomeza kurushaho kuba mubi muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo, ishami rya LONI ryita ku mpunzi-HCR riratangaza ko rikeneye inkunga ingana na miliyoni 605 z’amadolari y’Amerika yo kugoboka impunzi z’abanyekongo ziri hirya no hino ku mugabane w’Afurika.

HCR hamwe n’imiryango 69 ikora ibikorwa by’ubutabazi uyu munsi batangije gahunda y’ubufasha bugenewe impunzi ku rwego rw’akarere yiswe RRRP. Iyo igamije gutanga inkunga y’ubutabazi yihutirwa ndetse n’umutekano ku mpunzi ziva muri iki gihugu muri uyu mwaka w’2023.

Kuri ubu ku mugabane w’Afurika harabarurwa impunzi z’abanyekongo zisaga miliyoni imwe. Benshi muri bo basaga 479,000 bakiriwe na Uganda, Uburundi bukagira abasaga 87,000, Tanzaniya igacumbikira abagera ku 80,000 aho ikurikiwe n’u Rwanda rucumbikiye impunzi z’abanyekongo zisaga 72,000. Ni mu gihe izindi mpunzi zicumbikiwe n’ibihugu bya Zambiya, Repubulika ya Kongo na Angola.

Imbere mu gihugu naho, HCR ivuga ko abanyekongo barenga hafi miliyoni esheshatu bavanywe mu byabo n’intambara. Mu ntara zo mu burasirazuba bw’iki gihugu, ahabarurwa imitwe yitwaje intwaro isaga 130, benshi mu bavanywe mu byabo bacumbikiwe mu mashuri, mu nsengero, mu zahoze ari inzu z’ubuhunikiro, cyangwa se babana mu nzu n’imiryango yabakiriye.

Kuva mu kwa Gatatu kwa 2022, nibura abagera ku 521,000 bavanywe mu byabo mu ntara ya Kivu ya Ruguru yonyene.

Fyonda hasi wumve ibindi muri ino nkuru ya Themistocles Mutijima akorera Ijwi ry'Amerika.

Your browser doesn’t support HTML5

UNHCR Irasaba Miliyoni 605 z'Amadorari yo Gufasha Impunzi za Kongo