Umuzamu Yahoze Arinda Ambasade ya UK mu Budage Yagirizwa Kunekera Uburusiya

Ahari Ambasade y'Ubwongereza mu Budagi

Uyu munsi kuwa gatanu uwahoze ari umuzamu urinda ambasade y’Abongereza mu Budage, urukiko rw’I Londres rwamukatiye igifungo cy’imyaka irenga 13 kubera gutanga amakuru y’ibanga ayaha Uburusiya.

Uyu mugabo witwa Davide Ballantyne Smith w’imyaka 58 y’amavuko yahamwe n’icyaha cyo kugurisha amakuru y’ibanga kuko yishyuwe, ibyiswe ubuhemu. Smith yari umuzamu wahoze arinda ambasade y’Ubwongereza i Berlin mu Budage.

Iki cyaha Ballantyne Smith yahamijwe, yagikoze imyaka irenga itatu atarafatwa. Iki gihe cyose, Smith yakimaze yegeranya impapuro zarimo amakuru y’ibanga rikomeye harimo n’ibarwa yarimo ibintu bitagombaga gusohoka abaministiri bo mu Bwongereza bandikiye uwari ministiri w’intebe icyo gihe Boris Johnson.

Umucamanza Mariko Wall yavuze ko ibi Smith yakoze yabitewe no kudakunda Ubwongereza no kuba afite ibitekerezo bishyigikira abarusiya. Yagize ati: “nizeye ntafite ugushidikanya ko ibi byaha wabikoze ushaka gufasha Uburusiya, kandi ugambiriye gusenya inyungu z’Ubwongereza.” kuko bakwishyuye ngo ukore iby’ubuhemu.

Abategetsi benshi b’abongereza bakurikiye uru rubanza, nyuma yarwo bumvikanye bashimangira ibyavuzwe n’umucamanza ko uyu mugabo ari bihemu kandi adakunda ubwongereza.

Smith yafashwe mu kwezi kwa munani muri 2021. Icyo gihe inzu ye iri ahitwa Potsdam mu Budage yarasatswe afatanywa akuma kabika inyandiko, amafoto n’udutabo twa pasiporo z’abadipolomate byose yagiye afotora mu biro by’abategetsi bo mu Bwongereza. Smith yabwiye umucamanza ko ibyo byose yabikoze yasinze

kandi yabonaga arimo gukora ikintu kiza. Gusa, umucamanza yamubwiye ko ukwicuza kwe ntacyo kuvuze kuko nta mpuhwe akwiye kugirirwa. (Reuters)