RDC: Muri Kivu ya Ruguru Abaturage Banze Kwibaruza mu Bazitabira Amatora

Abaturage bo mu Ntara ya Kivu ya ruguru mu myigaragambyo yo gusaba Leta kurandura umutwe wa M23

Umunsi umwe gusa mbere y'uko ibarura ry'abaturage ribanziriza amatora ritangira mu burasirazuba bwa Kongo, abatuye mu ntara ya Kiivu ya Ruguru baravuga ko badashobora kwitabira ibikorwa by'amatora igihe cyose Leta itarirukana abarwanyi ba M23 n'indi mitwe yitwaje intwaro iri mu burasirazuba bw'icyo gihugu.

Amashyirahamwe yigenga yo aravuga ko atumva ukuntu ibikorwa by'amatora bishobora kubaho mu gihe abaturage bo mu burasirazuba bakiri mu nkambi z'impunzi kandi umutekano muke ukaba ukomeje kuba ikibazo ku baturage bo muri Rutshuru Masisi na Nyiragongo. Aya mashyirahamwe ndetse n’impunzi ziri mu nkambi zitandukanye zisaba leta ya Kongo kubanza gukemura ibibazo cyugarije Abanyekongo.

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Jimmy Shukrani Bakomera yabiteguye inkuru irambuye ushobora kumva mu ijwi rye hano hepfo

Your browser doesn’t support HTML5

Mu Burasirazuba bwa Kongo Abaturage Ntibashaka Gutora M23 Ikirangwa mu Gihugu