Perezida wa Ukraine Yagiranye Inama n'Abayobozi ba EU

Prezida wa Ukraine kumwe n'abayobozi ba EU bakoranye inama

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yagiranye inama n'abayobozi b'Umuryango w'ubumwe bw'Ubulayi i Kiev, umurwa mukuru w'igihugu cye. Ukraine irifuza kuba umunyamuryango.

Umutegarugori Ursula von der Leyen, perezida w’inama y’ubutegetsi y’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, UE mu magambo magufi y’Igifaransa cyangwa EU mu Cyongereza, yageze i Kiev ejo kuwa kane.

Ari kumwe n’umuyobozi w’urwego rw’ububanyi n’amahanga rw’Umuryango, Josep Borrell, n’abakomiseri (ni ukuvuga nk’abaminisitiri) 15. Naho perezida w’inama y’abakuru b’ibihugu bya UE, Charles Michel, yageze mu murwa mukuru wa Ukraine uyu munsi.

Inama bagiranye na Perezida Zelenskyy na guverinoma ye yibanze ku cyifuzo cya Ukraine cyo kwinjira vuba muri UE. Yabisabye mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka ushize, ariko Uburayi ntiburerekana ko bushaka gufungura ibiganiro. Kuri Perezida Zelenskyy, ntibyari bikwiye kurenza uyu mwaka bidatangiye.

Uretse ibyo, Perezida Zelenskyy yasabye Uburayi gukomeza kotsa igitutu kurushaho ku Burusiya. Ursula von der Leyen yatangaje ko UE yitegura kubushyiraho icyiciro cya 10 cy’ibihano ku itariki ya 24 y’uku kwezi kwa kabiri. Umwaka uzaba wuzuye neza Uburusiya buteye Ukraine. (VOA News)