Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Fransisko ari mu ruzinduko agirira mu bihugu bibiri by'Afurika. Yatangiriye urwo ruzinduko muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo. Ni nyuma y’imyaka 37, Kongo isuwe na Papa Jean Paul wa Kabiri. Icyo gihe iki gihugu cyitwaga Zaire.
Ku isaha ya 2.33 za ku manywa ku isaha ya Kinshasa ni bwo indege itwaye Papa yageze ku kibuga mpunzamahanga cya N’djili aho yavuye yerekeza ku ngoro y’umukuru w’igihugu aho agomba kugirana ibiganiro na Perezida Tshisekedi.
Imihanda iva ku kibuga cy’indenge yari yuzuye abantu bategereje gupepera uyu mushumba mukuru wa kiliziya Gatulika.
Kimwe cya kabiri cya miliyoni hafi 90 zituye muri Kongo bayoboka idini Gatolika nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters.
Mu minsi itatu azamara muri Kongo Papa Fransisko azabonana n’abategetsi batandukanye. Abo barimo Perezida Felix Tshisekedi babonanye uyu munsi, abadiplomate n’abahagarariye imiryango ya Sosiyete Sivili.
Papa Fransisko w’imyaka 85, amaze iminsi afite uburwayi bwo mu mavi. Amaze kururutswa mu ndege bamushyize mu ka kagari k’abarwayi. Yakiriwe ku kibuga na ministiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde.
Ku rubuga rwa twitter, ibiro by’umukuru w’igihugu cya Kongo byanditse ko bihaye ikaze Papa Fransisko mu gihugu gituwe n’abagatolika miliyoni 45.
Byavuze ko bashimishijwe nuko Papa yubahirije ubusabwe bw’umukuru w’igihugu bumutimira bwatanzwe mu 2020.
Mu Ijambo yavuze amaze kugirana ibiganiro na Perezida Tshisekedi, umushumba mukuru wa kiliziya gatolika yanenze amahanga n’ibihugu bikize kuba bikomeje gutererana Kongo mu byago n’amakuba menshi iki gihugu cyakomeje kunyuramo.
Papa yamaganye icyo yise Jenoside yirengagijwe yakorewe abanyekongo bagera kuri miliyoni esheshatu mu gihe cy’imyaka 30 ishize.
Yasabye amahanga guha Afurika agahenge no guhagarika isahurwa ryayo. Yagize ati “Muhagarike kuniga Afurika. Si ikirombe cyo gucukurwa no gusahurwa.” Yasabye ko bihagarara muri Kongo hagashyirwa imbere guharanira amahoro n’ituze mu gihugu.
Mu ijambo rye, Perezida Tshisekedi yongeye gushinja amahanga n’ibihugu bituranye guhungabanya umutekano w’igihugu cye bashyigikira imitwe itandukanye yise iy’iterabwoba. Aha yatunze agatoki u Rwanda kuba ruri mu biza ku isonga mu guhangabanya umutekano wa Kongo.
Yagize ati “Umuco wacu wo kwakira neza abashitsi wangijwe n’abanzi b’amahoro barimo imitwe y’iterabwoba ikomoka mu bihugu duturanye.” Yavuze ko ayo mahanga arimo u Rwanda akoresha akanafasha imitwe y’inyeshyamba mu guhungabanya umutekano mu gihugu cye hagamijwe kugisahura.
Kuri iyi ngingo, U Rwanda igihe cyose rwakomeje guhakana ibirego bya Kongo ahubwo rukavuga ko Kongo ari yo itera inkunga imitwe irwanya ubutegetsi bwa Kigali.
Mu kiganiro aherutse guha ikinyamakuru Jeune Afrique, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda yavuze ko atazemera ko igihugu cye kiba urwitwazo rw’imiyoborere mibi y’abayobozi ba Kongo.
Ejo ku wa Gatatu biteganijwe ko Papa Faransisiko azayobora igitambo cya misa kizakurikirwa n’umubonano azagirana n’abakorewe ihohoterwa kubera imvururu ziri mu burasirazuba bwa Kongo. Izo mvururu zarushijeho gukaza umurego muri iyi minsi havugwa intambara hagati y’ingabo za Leta n’iz’umutwe wa M23 mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru bamuherekeje mbere yuko agera muri Kongo, Papa Fransisko yavuze ko yifuzaga gusura umujyi wa Goma, ariko ko bitagishobotse kubera intambara ivugwa muri ako gace.
Ubwo indege yari itwaye papa yagurukaga hejuru y'ubutayu bwa Sahara, Papa Fransisko yasabye abo bari kumwe gufata umunota umwe wo kuzirikana abimukira bapfuye bagerageza kwambuka inyanja ya mediterani ntibabishobore n’abandi babigeragehe ubu bakaba bafungiwe ahantu hatandukanye bose bagerageza gushakisha ubwisanzure.
Ku mbuga nkoranyambaga z’Ijwi ry’Amerika uru ruzinduko rwa Papa benshi bagize icyo baruvugaho. Uwitwa Cyprien Maniragaba yagize ati “ Arakaza neza mu karere k’ibiyaga bigari. Aho wenda ejo bamwumvira bagatanga agahenge ku baturage birirwa bicwa abandi bakurwa mu byabo.
Uwitwa Jean Pierre Bizumuremyi we yagize ati “Papa wacu wenda yakunga Kongo n’u Rwanda bakava mu byo barimo bakongera kugenderana.
Naho uwitwa Christophe we yanditse avuga ko yibazo ko hari byinshi aje guhindura mu gihugu. Yasabye ko Papa asengera abatumvikana kugirango bumvikane abaturage bagire amahoro.
Igihe cyose azaba ari muri Kongo azakimara mu murwa mukuru Kinshasa aho azava yerekeza muri Sudani y’epfo kuri uyu wa Gatanu.
Uru ni uruzinduko rwa Gatanu Papa Fransisko agiriye muri Afurika kuva mu 2013 akimara gutorerwa kuyobora kiliziya Gatolika.